Gen. Muhoozi Kainerugaba mu rugendo rwo kugaruka i Kigali kubonana na Perezida Kagame Paul
Umuhungu wa Perezida Museveni, akaba umujyanama we mu by’Umutekano, akaba kandi Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, General Muhoozi Kainerugaba, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yatangaje ko nyuma yo kuganira na Perezida Kagame Paul agiye kugaruka mu Rwanda.
Gen. Muhoozi Kainerugaba, ku masaha y’igicamunsi cy’uyu wa 28 Gashyantare nibwo yanyujije ubutumwa ku rubuga rwe rwa Twitter, avuga ko mu ma saha y’igitondo yaganiriye na Perezida Kagame Paul yita ko ari Se wabo, bemeranywa ko azagaruka i Kigali bakaganira.
Gen. Muhoozi yanditse ati“ Nyuma yuko nganiriye na uncle ( Data wacu), Perezida Kagame, mu gitondo cy’uyu munsi, twemeranijwe ko nzagaruka mu Rwanda mu minsi micye iri imbere tukaganira ku bibazo bisigaye bireba Uganda n’u Rwanda”.
Ubwo Gen. Muhoozi Kainerugaba yaherukaga mu Rwanda kuwa 22 Mutarama 2022, yabonanye na Perezida Kagame Paul, baganira ku bibazo bijyanye n’umubano w’Ibihugu byombi umaze igihe utariho. Kugaruka kwe ni indi ntambwe irushaho gushimangira ubushake bw’ibihugu byombi mu kongera kunagura uyu mubano.
Nyuma yuko Gen. Muhoozi Kainerugaba abonanye na Perezida Kagame Paul, agasubira mu gihugu cye, yagiye yumvikana kenshi abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter akunda gukoresha, ashimagiza umubano w’Ibihugu byombi, ariko kandi anagaragaza kwamagana cyane uwo ariwe wese washaka gukoresha ubutaka bwa Uganda mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Aha akaba yarabwiraga cyane abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bari muri RNC n’abandi.
Imyaka irasaga itanu u Rwanda na Uganda, umubano warajemo igihu. Hashize kandi imyaka isaga itatu imipaka y’ibihugu byombi ifunze, aho ku ruhande rw’u Rwanda nta muturage wemererwa kujya Uganda aciye inzira y’ubutaka. Gusa Abagande bashaka kuza i Rwanda bo babasha kuza nubwo bitari cyane. Nubwo nyuma yo kugenda kwe byavuzwe ko umupaka wa Gatuna ufunguwe, abari biteze ko bakwambuka bajya Uganda banyuze iy’ubutaka siko byagenze.
U Rwanda, rwagiye kenshi rushinja Uganda gushyigikira mu buryo butandukanye abayirwanya, barimo ababarizwa mu mutwe wa RNC ubarizwamo Kayumba Nyamwasa wabaye umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, aho ari kumwe n’abandi bafatanije barimo abahoze mu butegetsi bw’u Rwanda n’abandi batandukanye.
Nyuma y’urugendo rwa Gen. Muhoozi Kainerugaba I Kigali, yagiye agaragaza kenshi ukwitandukanya n’uwo ariwe wese washaka ko Uganda iba ikibuga cyangwa ikiraro cy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ibisa n’ibigaragaza intambwe mu kuzahura umubano no kwitandukanya n’ibyo u Rwanda rushinja igihugu cye na bamwe mu bategetsi bacyo, aho hari na bamwe mu bategetsi muri iki Gihugu bahise bakurwa ku mirimo bariho.
intyoza