Minisitiri Bamporiki Edouard yahagaritswe mu kazi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Edouard Bamporiki, yahagaritswe ku mirimo ye kuri uyu wa 05 Gicurasi 2022 nkuko itangazo rituruka mu biro bya Munisitiri w’intebe ribivuga. Nta mpamvu nyirizina yatangajwe, uretse ko hari ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.
Itangazo rituruka mu biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, rivuga ko uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard yamaze guhagarikwa ku mirimo yakoraga.
Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe;
Muri uku guhagarika uyu muyobozi, nta mpamvu itomoye yatanzwe, ari naho bamwe bahera bahwihwisa ko bishobora kuba bifitanye isano n’ibibazo byo muri Miss Rwanda bimaze igihe bivugwa, hakaba kandi hanavugwa ibijyanye na ruswa yo yavuzwe na RIB nka kimwe mu byo akurikiranyweho. Hari n’abavuga ko nta wahamya mu kuri ibyo akurikiranyweho kuko atari ubwa mbere hafatwa umuyobozi hagatangazwa ibyo akurikiranyweho, iherezo ry’ibyavugwaga rikabura.
intyoza