Abapolisi b’u Rwanda muri Haiti bambitswe imidali
Mu gihe cy’umwaka bamaze Haiti, Ku bw’akazi gakomeye bakoze kinyamwuga, ibikorwa byabaranze mu gufasha abanyehayiti, abapolisi b’u Rwanda bambitswe Imidali.
Abapolisi b’u Rwanda 160 bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti (MINUSTAH) bari mu mutwe witwa RWAFPU 6, bambitswe imidali ku italiki ya 16 Kamena 2016 ku bw’akazi bakoze muri iki gihugu.
Aba bapolisi bashimiwe ubufatanye budasanzwe bwabaranze hagati yabo n’abandi bo mu bindi bihugu bari bahujwe n’akazi ndetse n’abaturage mu kurinda umutekano n’amahoro.
Ayobora umuhango wo gutanga imidali, Alexandre Carl, wungirije uhagarariye umunyamabanga mukuru wa Loni muri Haiti yashimye Leta y’u Rwanda ku nkunga yayo mu guha amahoro Haiti n’ahandi ku isi.
Yavuzeko ashimishijwe n’akazi kakozwe, ashima cyane ikinyabupfura n’ubunyamwuga bwaranze abapolisi b’u Rwanda mu mwaka w’akazi bahamaze.
Carl Alexander yashimye kandi uruhare RWAFPU muri Haiti mu gufasha Polisi ya Haiti ndetse n’ubufatanye na Polisi ya Loni(UNPOL).
Umuyobozi w’abapolisi b’u Rwanda muri Haiti, Commissioner of Police (CP) Joseph Mugisha, mu ijambo rye, yagize ati:”Twafashijwe ku ruhande rumwe no kubahiriza indangagaciro za Loni zirimo ubunyamwuga, ubunyangamugayo no kubaha abo mudahuje..”
CP Mugisha, yashimiye abandi bafatanyije inshingano ku bufatanye bwatanze umutekano cyane mu mwaka ushize wari urimo amatora rusange.
Abapolisi b’u Rwanda muri Haiti kandi barashimirwa ibikorwa by’umuganda bahakoreye birimo gusana imihanda, gufasha impfubyi no gutabara abazahajwe n’ibiza nk’umwuzure n’ibindi byose byatumye bagira imibanire ikomeye n’abenegihugu.
Polisi y’u Rwanda yatangiye kohereza abapolisi muri iki gihugu kuva mu 2010 kimaze guhura n’akaga k’umutingito kahitanye abarenga 100,000 n’abandi miliyoni eshatu bakava mu byabo.
Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda
Intyoza.com