Kamonyi-Rukoma: Umwe mu Ntwaza waremewe mu cyiswe“Marrainage” ati “ Iyi Leta irimo kumwaza abakoze Jenoside”
Intwaza 11 zo mu Murenge wa Rukoma kuri uyu wa 24 Kamena 2022, baremewe muri gahunda yiswe “Marrainage”, yazanywe n’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi. Byari mu marira y’ibyishimo kuri izi Ntwaza, aho bavuga ko bongeye kumva ko batari bonyine, bongeye kumva baryohewe n’ubuzima, baryohewe n’Igihugu. Umwe muri izi Ntwaza yabwiye intyoza ati“ Iyi Leta irimo kumwaza abakoze Jenoside bumvaga ko tutazabaho”.
Kuremera izi Ntwaza, ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi, bari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’Akarere, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma hamwe n’ibigo by’amashuri ari nabyo byagize uruhare runini mu bikorwa byakorewe izi Ntwaza.
Mukarugambwa Sisiliya(Cecile), Intwaza y’imyaka 71 y’amavuko, atuye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Bugoba. Nyuma yo kuremerwa, yabwiye umunyamakuru wa intyoza ko ibyo yakorewe byamurenze, ko byongeye kumwereka ko Igihugu kimuri hafi, ko atari wenyine, ko abaturage n’ubuyobozi bari kumwe, bitandukanye n’ibyo yabonye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yambuwe byose birimo abe.
Avuga ko atewe ishema n’ibyo Leta y’u Rwanda irimo ikora, bitandukanye cyane n’iyayibanjirije. Ati“ Igihugu ndakibona neza kuko iki Gihugu cyacu, iyi Leta yacu rwose irimo iramwaza babandi bateguye Jenoside, irimo kubereke ko idufashe mu biganza byayo, nti tubura inkwi, nti tubura amazi, nti tubura umwenda wo kwambara, mbese Kagame na FPR byose barabikemuye. Abaduhekuye bifuzaga ko tutabaho ariko turiho kandi neza, aho bari babyumve abihana bihane”.
Agira kandi ati“ Mu byo nifuzaga cyane kandi nasabye bakaba babimpaye ni aya mazi banzaniye mu rugo. Si nzongera kugorwa no kujya kuvoma kuko ndayafite iwanjye. Bampaye ibiribwa n’ibindi nkeneye, kandi banyijeje kumba bugufi, bampaye Marene( Marraine) wanjye, mbese ndumva ubuzima, ndumva nongeye kubaho, ndashima Imana na FPR yanzaniye aba bagore bayo”.
Nyanayingwe Anyensi(Agnes), Intwaza yo mu Mudugudu wa Karuli, Akagari ka Taba mu byishimo byinshi nyuma y’ibyo yabonye, yagize ati “ Mu by’ukuri ndanezerewe cyane, uyu munsi wa none byo byabaye akarusho. Nabonye ubuyobozi bwacu uburyo budushyigikiye, uburyo butwitayeho. Reka nshimire umuyobozi wacu Paul Kagame hamwe n’Umudamu we Jeannette Kagame kuko batumye tudaheranwa n’agahinda n’amarira, twongera kubaho. Bagiye batuba mu ruhande kenshi. Turashima Imana ikiturinze kandi iturindiye ubuyobozi. Uyu munsi turiho kandi dufite icyizere cyo kubaho kandi neza, bitandukanye n’ahashize”.
Intwaza Mukangendo Yozefina (Josephine), atuye mu Mudugudu wa Bukokora, Akagari ka Taba, yagize ati” Nongeye kunezarwa kandi ndashimira ubuyobozi bwicara butwitaho nk’Intwaza. Ibi byose bikomoka ku buyobozi bwiza, ku Gihugu cyiza twabonye kitari Igihugu nk’icyo twari dufite mbere ya Jenoside. Iyo tutabona igihugu cyiza, ahari natwe ntabwo tuba tugihumeka, ahacu haba haribagiranye. Nongeye kwishima, ndanezerewe si nabona uko mbivuga”.
Uwizeyimana Christine, umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi mu ijambo rye, yagize ati“ Ni ibyishimo bikomeye ku rugaga rw’Abagore cyane cyane kandi no ku muryango FPR-Inkotanyi muri aka karere ku bw’igikorwa twatangije cya Marrainage, ni uburyo twifuje ko ababyeyi b’Intwaza twababa hafi mu rwego rwo kubamara agahinda. Yego ntabwo kashira, ariko nibura tukagira aho tugeza, tukabamara umubabaro uko dushoboye, nti baheranwe n’agahinda ngo abure uwo ahamagara, abure uwo atuma ngo yicare yigunge”.
Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yashimiye abagize urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi ku bw’iki gikorwa cyo kwita no kuba hafi y’Intwaza. Ahamya ko ibi ari ibigaragaza ko bashyigikiye ibikorwa byiza bigamije guhindura imibereho myiza y’umuturage ari nabwo butumwa Igihugu cyamutumye.
Yashimiye ibigo by’amashuri ndetse n’abana babyigamo bagize iki gikorwa icyabo, avuga ko kwita ku Intwaza byo ari umuhigo ndetse bukaba ubutumwa bahawe na Madame Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida Kagame.
Uwiringira, avuga ko nubwo ibirimo gukorerwa izi Ntwaza bitabasha kugarura abo babuze n’ibyo batakaje, ko ibyo ari ikimenyetso gikomeye cy’Urukundo arirwo batozwa n’Umuryango FPR-Inkotanyi, ko kandi arirwo rwari rwarabuze mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.
Benedata Zacharie, Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Kamonyi ashimira Umuryango RPF-Inkotanyi by’umwihariko urugaga rw’Abagore ruwushamikiyeho muri ibi bikorwa byiza barimo gukorera Intwaza.
Avuga ko nubwo Intwaza zidafite ababo kuko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba badafite n’ibindi byose babuze, yabibukije kandi abizeza ko bafite Igihugu cyiza, Ubuyobozi n’abaturanyi babitayeho ngo bazibe icyo cyuho cyatewe n’amateka mabi ya Jenoside. Ariko by’umwihariko bakagira Umuryango RPF-Inkotanyi, ko kandi nka Ibuka ibyo byose babizirikana. Yabibukije ko Inkotanyi zabarokoye zigihari, ko kandi Umutima ukunda, utabara baragwa n’Umuryango RPF-Inkotanyi bizakomeza.
Kanda hano usome inkuru bijyanye, umenye gahunda ya“Marrainage“. Kamonyi: Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF muri gahunda yiswe“Marrainage” ku Intwaza
Iki gikorwa cyo Gusura no Kuremera Intwaza 11 zo mu Murenge wa Rukoma ndetse no kubereka ku mugaragaro ba Marraine babo, buri umwe bamusanze iwe kandi ibyo yashyikirijwe byasubizaga ibyifuzo by’ibyo yagaragaje ko akeneye, birimo n’uwasabye Amazi bamuzanira robine iwe mu rugo. Mu bufasha bwatanzwe kandi harimo; Ibikoresho byo mu rugo n’ibiribwa bitandukanye birimo; Ibishyimbo, Umuceri, Isukari, Akawunga, amavuta n’ibindi, byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe n’Ibihumbi magana ane na cumi n’amafaranga magana cyenda mirongo itandatu(1,410,960 Frws).
Munyaneza Theogene