Urubyiruko rw’abakorerabushake 400 rwatangiye amahugurwa ku gukumira ibyaha
Amahugurwa y’ikiciro cya 4 agomba kumara iminsi 8 mu ishuri rikuru rya polisi (NPC) riri i Musanze, agiye guha urubyiruko kugeza u Rwanda ku yindi ntambwe mu by’umutekano.
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha rugeze kuru 400, ejo rwatangiye amahugurwa y’icyiciro cya kane, azamara iminsi 8 mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riri I Musanze.
Ni amahugurwa ari mu rwego rw’amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati y’uru rubyiruko na Polisi y’u Rwanda akaba yafunguwe ku mugaragaro n’umuhuzabikorwa w’uru rubyiruko ku rwego rw’igihugu, Justus Kangwagye.
Kangwagye yagize ati:” Gukorera igihugu bisaba ubwitange, ni nayo mpamvu muri hano. Mwasize imiryango n’ibyo mwakoraga muza hano kuko mwiyemeje gukorera igihugu, ni inzira nziza mwahisemo”.
Yavuze ko imwe mu ntego z’uru rubyiruko ari ukugeza u Rwanda ku yindi ntambwe mu by’umutekano.
Yakomeje agira ati:”Mujye muhora mwibuka ko iki gihugu cyabohowe n’abantu bari bafite ibikoresho bidahagije, baranzwe no kugira intego no kuyigeraho, mugomba rero kugira umutima nk’uwabo kuko muri mu mwanya mwiza wo kugera kucyo mwifuza cyose”.
Aya mahugurwa azatangwa na Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye n’Itorero ry’igihugu, akaba azarangira ku italiki ya 30 Kamena, akaba kandi yaritabiriwe n’urubyiruko ruvuye mu turere twose tw’Igihugu.
Mu ijambo yagejeje kuri uru rubyiruko, umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Madamu Uwamariya Marie-Claire yavuze ko amahugurwa nk’aya ari ingirakamaro ku gihugu cyose.
Yagize ati:” Nimurangiza aya mahugurwa, muzaba mufite imyumvire imwe ku mutekano n’uruhare rwanyu kuri wo”.
Umwe mu bahugurwa witwa Mudahemuka Jean Damascene we yagize ati:” Dutewe ishema n’ubumenyi tuzahakura bukazadufasha gutanga umusanzu ugaragara ku mutekano w’igihugu cyacu n’uko tuzakorana neza n’inzego zishinzwe umutekano”.
Muri aya mahugurwa, hazatangwa inyigisho zirebana n’imibanire, politiki n’ubukungu by’u Rwanda, akaba abaye nyuma y’amezi atatu habaye inama yabo nkuru ku rwego rw’igihugu.
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha kuri ubu, rugeze ku 20,000 mu gihugu, biteganyijwe ko ruzagera kuri miliyoni imwe mu mwaka utaha.
Uru rubyiruko rugizwe n’abanyeshuri b’amashuri yisumbuye na za kaminuza n’abamaze kuzirangiza, rwashinzwe muri 2013 na rwo ubwarwo, rufite intego yo gutanga umusanzu ku ihinduramibereho , rukumira rukanarwanya ibyaha ku bufatanye na Polisi n’ubuyobozi bw’ibanze.
Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda
Intyoza.com