Muhanga: Hakuweho urujijo ku ibura ry’Amazi, bivugwa ko ibigega biyakira byubatswe nabi
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura( WASAC) mu karere ka Muhanga, Sematabaro Joseph yakuyeho urujijo ku ibura ry’Amazi mu bice bigize umujyi wa Muhanga, aho bamwe mu bawutuye bari baziko ibigega bishya byubatswe byagombaga gukemura ibibazo by’Ibura ry’amazi ariko na n’uyu munsi bakaba nta bisubizo. Ahamya ko ibigega byubatswe bidashobora gukemura ikibazo kuko amazi abijyamo ubwayo adahagije.
Avuga ku mpungenge z’abaturage bahora bataka kutagira amazi kandi babona ibigega byarubatswe, Sematabaro yagize ati” Nibyo dufite ikibazo cy’ibura ry’amazi mu bice bigize umujyi wa Muhanga ariko hari umushinga duteze amaso ushobora kuzadufasha kubona amazi bityo bikagabanya umubare w’abavuga ko batayabona”.
Akomeza yemeza ko ibigega byubatswe hagamijwe kongera ibikorwaremezo, ariko ko uruganda ruhari rudashobora kubihaza kuko usanga amazi rutunganya adashobora kubyuzuza, ko ahubwo amaso bayahanze umushinga wa Kagaga uzatanga amazi menshi.
Yagize ati” Ibi bigega byubatswe kugirango bifashe kujya bibika amazi ariko uruganda ntabwo rubasha gukora amazi menshi ku buryo twayatanga ngo tugire nayo dusigaza. Duhanze amaso umushinga utegereje uzawukora kuko amafaranga yose yamaze kuboneka kandi uzatanga amazi menshi azahaza ibice byegereye akarere ka Muhanga muri Kamonyi na Ruhango”.
Abaturage bafite ayahe makuru?
Bamwe mu baturage bemeza ko bafite amakuru ko ikigega cyubatswe n’Abashinwa cya Metero Cube 500 cyakagombye kugira ibyo gikemura ku baturage bamwe ku birebana n’amazi.
Musonera Tharcisse, avuga ko yumvise abandi baturage bavuga ko iki kigega cyashyizwemo amazi kikanyenya mu rubavu (kuva kw’amazi) maze bagatinya gushyiramo amazi. Yagize ati” Abatuye muri kino gice bafite amakuru ko iki kigega cyongeweho vuba gishobora kuba cyarashyizwemo amazi kikava (kunyenya) maze bagatinya gushyiramo amazi”.
Musanabera Drothea, avuga ko urebye uko umushinga wakozwe wakagombye kuba werekana ikindi kinyuranyo kuko bari baziko amazi aziyongera ariko ntacyo babonye kuko ngo n’ejo bundi baherutse koza ikigega kimwe umujyi wose ubura amazi.
Sematabaro Joseph, yabwiye umunyamakuru ko aya makuru abaturage bafite ari ibihuha. Avuga ko ikigega cyubatswe n’Abashinwa biciye mu mushinga wa AFDB bikurikiranwa na Wasac nta kibazo gifite. Ahamya ko bagerageza gushyiramo amazi kugirango kitazangirika, ko ahubwo bibagora ko bacyuzuza mu gihe n’icyambere cyaba kituzuye.
Sematabaro, avuga kandi ko aba bashinwa bubatse amavomo rusange 10 ndetse hanatangwa amazi ku baturage bari mu kiciro cya mbere n’icya kabiri basaga 1000.
Ubusanzwe uruganda rwa Gihuma rwubatswe mu mwaka w’1988 rutahwa ku mugaragaro n’uwari Perezida wa Repuburika y’U Rwanda icyo gihe Habyarimana Juvenal, rutangira gutunganya amazi asaga Metero Cube ibihumbi bine (4000 m3)ku munsi ariko ikigega ubwacyo cyakira Metero Cube ibihumbi 2000. Iki bubatse cyakira Metero cube 500 ariko hari ibindi bigega bifata amazi.
Umujyi wa Muhanga ukenera nibura Metero cube ibihumbi 6,500 z’amazi buri munsi ku bafatabuguzi bari mu ngo ibihumbi 12. Isoko y’amazi ya Kagaga igiye gukorwa izatanga Metero Cube zisaga ibihumbi 22 ku munsi. Ni amazi azatangwa mu bice by’uturere twa Ruhango na Kamonyi twegereye umujyi wa Muhanga. Isoko izafatirwaho amazi ni umugezi wa Bakokwe uri hagari y’Umurenge wa Kabacuzi na Cyeza.
Akimana Jean de Dieu