Kamonyi: Bizihije umunsi wo kwibohora bagaruka ku mateka yawo banatanga inka
Ku munsi w’iya 4 Nyakanga 2016, akarere ka kamonyi kawizihije mu busabane no kwibukiranya iby’uyu munsi kanagabira inka abaturage muri gahunda ya girinka.
Kuri uyu wa mbere taliki ya 4 Nyakanga 2016, mu gihugu hose hizihizwaga ku nshuro ya 22 umunsi wo kwibohora. abaturage ba kamonyi bagabiwe inka 17 mu murenge wa Runda ariko kandi no muyindi mirenge ngo igikorwa kikazakomeza.
Ibirori byizihiza uyu munsi ku rwego rw’Akarere byabereye mu kagari ka muganza umudugudu wa Kigabiro aho ubuyobozi, abaturage na zimwe mu ntumwa za rubanda zirimo Hon Petronille, Hon Theodomir na Hon Damien, bishimiye uyu munsi.
Atanga ikaze mu murenge ayobora, Nyirandayisabye Christine, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda, yavuze ko uyu munsi wo kwibohora nubwo ari ngaruka mwaka ariko ngo ni umunsi udasanzwe. umunsi wahinduye amateka y’u Rwanda n’abanyarwanda, umunsi watumye u Rwanda ruva mu icuraburindi, umunsi twibuka ko ingabo zari iza FPR inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga abatutsi.
Nyirandayisabye ati:” ubu u Rwanda ruratengamaye, ruratemba itoto, urugezemo ntiyifuza kuruvamo kubera ibyiza n’iterambere arusangamo”.
Udahemuka Aimable umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, yibukije ko uyu munsi kuwugeraho habaye ubwitange bw’abana b’u Rwanda bari mu ngabo zahoze ari iza FPR inkoranyi aho bitanze bagakura igihugu mu icuraburindi.
Udahemuka yagize ati:” ni urugendo rutari rworoshye, urugendo rugoye, ruvunanye rwo kubohora abanyarwanda bikajyana kandi no kurokora abahigwaga n’ubutegetsi bubi, n’ingabo za Leta y’abicanyi, ibyo byose izo nzira zinzitane ingabo zahoze ari iza FPR inkotanyi zazinyuzemo kandi zibasha kubohora Igihugu kuri uyu munsi tukaba twizihiza ku nshuro ya 22 ibohorwa ry’Igihugu cyacu”.
Igikorwa cyo kugabira inka abaturage muri gahunda ya Girinka, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Udahemuka Aimable, yatangaje ko inka 17 zagabiwe imiryango mu murenge wa Runda ari izagarujwe mu cyumweru cyise Girinka week, igikorwa cyakozwe n’akarere gafatanije n’ingabo zikorera muri aka karere yanashimiye cyane.
Udahemuka avuga ko abo zambuwe ari abazihawe mu buryo butemewe cyangwa se abazihawe bagakora amakosa atuma bazinyagwa nko kuzibaga cyangwa kuzigurisha kuzimya igicaniro n’andi makosa yagiye agaragara muri gahunda ya Girinka.
Udahemuka, yabwiye abagabiwe inka ko basabwa kuzifata neza, ko ndetse bagomba gusinyana amasezerano n’akarere biyemeza kuzifata neza no kutazakora amakosa nk’ayabagiye bazihabwa mbere bakazimya igicaniro cyangwa bagakora ibitemewe.
Uyu munsi waranzwe kandi n’ubusabane, bararya, baranywa, baridagadura, abana bahabwa amata, Ingabo muri Kamonyi zikina umupira w’amaguru n’abakozi b’akarere aho ingabo zatsinze akarere ibitego 4-1.
Munyaneza Theogene / intyoza.com