Ku myaka 25 y’amavuko, ateze amasunzu, bamuha inkwenene nyamara ntacyo bimubwiye
Gatorano Emmanuel, ku myaka ye y’amavuko 25, ateze amasunzu, benshi mubato ndetse n’abakuru baramukwena, nyamara kuri we ngo ni ishema kugira ikirango cy’umuco gakondo ku mutwe we.
Gatorano Emmanuel uzwi ku izina rya cyaka kubera Filime akinamo, avuga ko kubona abantu batagitega amasunzu kandi ari ikimenyetso kimwe mubiranga amateka y’umuco w’u Rwanda ngo birababaje, kubamubona bakamuseka ababona nk’abatazi umuco.
Gatorano, avuga ko bidakwiriye ko havugwa umuco w’u Rwanda nyamara hari bimwe muri uwo muco bisigwa inyuma kandi bitanagombera gushyirwa mu nzu ndangamurage.
Gatorano, avuga ko kuri we gutega amasunzu nta soni ndetse nta kimwaro bimuteye ko ahubwo atangazwa ndetse akababazwa n’abamubona bakamuryanira inzara, bakamukwena nkaho bamushimiye nk’umwe mubadatinya kwerekana bimwe mubimenyetso biranga umuco w’u Rwanda.
Uyu mugabo w’imyaka 25 y’amavuko, avuga ko yatangiye gukunda amasunzu akiri muto, avuga ko yayabonanye umusaza witwara Gasana w’ahahoze hitwa ku gikongoro ubu ni mukarere ka Nyamagabe aho ngo yamubwiye ko ari byiza.
Gatorano Emmanuel, avuga kandi ko niba koko abantu bemera umuco w’u Rwanda banagomba kubigaragaza. ashishikariza abato n’abakuru kugarukira umuco kugira ngo bimwe mu byawuranze bitazavaho bizima cyane ko ngo bimwe bidasaba kujya mu nzu zabugenewe ngo birebwe, ko ahubwo umuntu ubwe abasha kubigendana n’abandi bakabibona batishyuye cyangwa ngo bakore ingendo bajya aho byashyizwe.
Uyu gatorano, atewe ishema no kuba umwe muri bake muri iki gihugu bateze amasunzu, akunze kugaragara mu mujyi wa Kigali mu gice cya Nyabugogo aho acuruza amakarita n’ibindi bya kampanyi imwe mu z’itumanaho hano mu Rwanda.
Nubwo benshi mubabonye uyu mugabo ateze amasunzu bibwira ko kuyatega biciriritse, Gatorano ahamya ko atari ibyo gusuzugura kuko ari ikimenyetso kiranga umuco gakondo gikwiye kubahwa.
Gatorano, avuga kandi ko kubona uzi kogosha umuntu mu buryo bwo gutega amasunzu atari benshi babizi ko ndetse bitwara amafaranga ibihimbi bitandatu y’u Rwanda kandi bikaba atari ibyaburi wese ngo nuko azi kogosha.
Munyaneza Theogene / intyoza.com