Kamonyi-Rugalika: Ibihembo by’Umurenge n’Akagari bya mbere muri Mituweli byatangiwe mu murenge wabaye uwanyuma
Akarere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugalika, Akagari ka Sheri kuri uyu wa 16 Mata 2024 katangije ku mugaragaro Ubukangurambaga bw’umwaka wa Mituweli(ubwisungane mu kwivuza)2024-2025. Umwaka ushize wa 2023-2024 ibihembo bya mbere byegukanywe n’Umurenge wa Kayenzi mu gihe Akagari ka mbere ari aka Mukinga( bibaye imyaka 3 ntawe ugahiga) ko mu Murenge wa Nyamiyaga. Bahembwe Igikombe cy’Ubudashyikirwa n’icyemezo( Certificat) cy’Ubudashyikirwa. Ibanga ryo gutsinda babwiwe ko riri kwa“Mutwarasibo”.
Gutangira ibihembo mu Murenge wabaye uwanyuma mu kwishyura Ubwisungane mu kwivuza-Mituweri, byasobanuwe ko ari mu rwego rwo gutera ishyari ryiza abatsinzwe ariko kandi no kubavungurira ku ibanga abandi bakoresheje kugira ngo bibatere umwete. Umurenge n’Akagari byatsinze ni iby’igice cy’icyaro mu gihe Rugalika ya nyuma ari umwe mu mirenge itatu igize umugi w’Akarere ka Kamonyi.
Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi watangije ubu bukangurambaga yabwiye Abanyarugalika babaye abanyuma ko igikombe kibanyuze imbere kikagenda bareba gikwiye kubabera isomo ryo gukorana imbaraga no gushyira hamwe bakiha intego yo kuva ku mwanya wa nyuma, ko kandi babishatse nta cyabananira.
Yagarutse ku kamaro k’Ubwisungane mu kwivuza, abibutsa ko nubwo kuba uwa mbere ukabona amashimwe ari byiza, ariko ko bakwiye kumenya ko Ubwisungane mu kwivuza bufasha Kwivuza bitagoranye, ko uwarwara nta bwisungane byagorana cyane bigasaba ko abaturanyi n’inshuti biyegeranya bagashaka ubushobozi ku muntu wagakwiye kuba yarabyikemuriye bitagombye ko ajya kubera abandi Umuzigo.
Ahereye ku ibanga ry’Akagari ka Mukinga kabaye aka mbere imyaka itatu yikurikiranya, yabwiye Abanyarugalika ko Ubuyobozi n’Abaturage byoroshye guhera kwa Mutwarasibo akegera ingo ze nkeya afite bakabiganira, bakabigira ibyabo cyane ko ari Ubuzima bwabo bityo igikorwa bakagikura mu nzira nta n’umwe usigaye bakesa Umuhigo ku buryo n’umwe usigaye babona atishoboye bamuzamura ubwabo bakamufasha bityo bakaba bamufashije gusigasira amagara ye.
Anastase Dushiminana, SEDO w’Akagari ka Mukinga kamaze imyaka itatu kiharira umwanya wa mbere muri Mituweli, yavunguriye ku Banyarugalika ibanga ryo gutsinda. Ati“Icyambere twakoresheje ni uko Abaturage bacu baziko Mituweli ari Ishema ry’Umuryango. Ikindi, Mituweli twayubakiye ku Isibo. N’aha rero ni muyubakira mu Isibo Abayobozi bakabegera ndabizi ubutaha, wenda nti muzaba aba mbere ariko muzaba aba Kabiri nyuma ya Mukinga”.
Umukozi w’Umurenge wa Kayenzi, Emmanuel Ruganintwari yabwiye Abanyarugalika ko kuba Abanyakayenzi barafashe umwanya wa mbere bahigitse Umurenge wa Nyamiyaga byabasabye kwicara baraganira bashyira imbaraga hamwe kandi bumva ko byose bishoboka bafatanije n’Abaturage.
Avuga kandi ko igikorwa bagitangiye hakiri kare, batangirana ubushobozi bujyanye n’uko buri muturage abashije ariko biha intego y’igihe. Avuga kandi ko habaye ugushyira hamwe kugera kuri Mutwarasibo ndetse n’umuturage basangaga bakamuganiriza, bamwereka ko Mituweli ari ukwibungabungira ubuzima.
Kabera Innocent, Umukozi w’Akarere ka Kamonyi ufite Mituweli mu nshingano ze yibukije Abanyarugalika ko ibanga ryambere mu gutangira ku gihe Mituweli riri no mu gutangira kwishyura hakiri kare, ko kandi utayafite yose rimwe yiha intego agashyiraho make make mu gihe yihaye. Yabashishikarije kandi kujya mu bimina kuko byagaragaye ko nabyo ari imwe mu nzira zifasha mu gukemura byihuse iki kibazo cya Mituweli. Yababwiye ko uwatangira ubu byageza mu kwezi kwa 7 yabisoje ndetse yemerewe kwivuriza kuri Mituweli nshyashya.
Umwaka wa Mituweli ushize wa 2023-2024, Umurenge wa Rugalika niwo waherutse iyindi uko ari 12 igize Akarere ka Kamonyi. Utugari twawo uko ari 5, Nyarubuye niyo ibanziriza akanyuma mu tugari 59, ikurikirwa na Kigese ya 57, Bihembe iya 55, Sheli iya 53, mu gihe Masaka ari iya 50 aho ari nako Kagari rukumbi gafite amanota ari muri 80%.
intyoza