Kamonyi-Ngamba/Kwibuka30: Iyo hataba Inkotanyi Kwibuka nti biba bishoboka n’Abarokotse ntabwo baba bakiriho-Visi Meya Uzziel
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Uzziel Niyongira mu ijambo ryo kwihanganisha no gukomeza Abaturage, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngamba n’inshuti baje kubafata mu mugongo mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yababwiye ati“ Inkotanyi ni Ubuzima ntabwo ari ugushidikanya”. Yabibukije kandi ko Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ari n’umwanya mwiza wo guhamya neza imyaka 30 Inkotanyi zibohoye u Rwanda, zihagaritse Jenoside.
Visi Meya Uzziel, avuga ko kuba Abanyarwanda bafite uyu mwanya wo Kwibuka bakwiye kumenya no kuzirikana ko imvano yawo ari Imbaraga n’ubwitange by’ingabo zari iza FPR-INKOTANYI zabohoye u Rwanda zigahagarika Jenoside, Amahanga arebera bityo Abanyarwanda uyu munsi wa none bakaba bafite umwanya wo Kwibuka.
Ni ho yahereye agira ati“ Iyo hataba Inkotanyi no Kwibuka nti biba bishoboka, ndetse n’Abarokotse ntabwo baba bakiriho, ndetse twanavuga ko n’Abayikoze uyu munsi wa none Igihugu kiba cyarabaye Umuyonga. Bityo, dushimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aho yakuye uru Rwanda n’Abanyarwanda, uyu munsi wa none tukaba Twibuka Abahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi kandi na none dukomeza kwimakaza Ubumwe bw’Abanyarwanda“.
Akomeza avuga ko Kwigira ku mateka, kumenya aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, gufata ingamba zo gukomeza kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda no gukumira icyo aricyo cyose cyabuhungabanya, niwo musingi w’ibikorwa byagezweho n’iterambere rirambye.
Visi Meya Niyongira, asaba Urubyiruko by’umwihariko gushyira imbaraga mu guharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda birinda uwo ariwe wese wabaganiriza agamije kubabibamo amacakubiri, agamije icyo aricyo cyose cyatuma buri umwe atabona mugenzi we nk’uko yibona. Yabashishikarije kwima amatwi abagifite Ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize kandi ati“ Twibuke Twiyubaka kuko niko kuri ndetse niwo murage tugomba gukomeza gusigasira. Kwibuka ni igikorwa cyiza cyo gusubiza Abishwe Agaciro bambuwe, guhumuriza Abarokotse kandi bikaduha imbaraga zo kwiyubaka no kubaka Igihugu twifuza, duhangana n’ingaruka za Jenoside zikibangamiye umuryango Nyarwanda, ari kubarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ubuzima bw’Igihugu muri rusange“.
Yasabye Abaturage b’Umurenge wa Ngamba ndetse n’inshuti zabo zaje kubafata mu mugongo muri iki gikorwa cyo kwibuka, ko bakwiye kuzirikana umwanya nk’uyu, bagatekereza cyane ku mibanire yabo nk’Abanyarwanda, birinda ko hagira uwo ariwe wese ugaragarwaho n’amacakubiri. Ati“ Turwanye Ingengabitekerezo ya Jenoside, dukumire icyaha kitaraba kandi duharanire kubana mu mahoro, Ubumwe n’Ubwuzuzanye”.
Visi Meya Uzziel, yasabye buri wese guharanira kumva neza akamaro ko kwibuka no kugira uruhare mu kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside kuko nta cyiza cyayo. Yashishikarije Abakuze, Urubyiruko, Abarezi ndetse n’Abanyamadini kugira uruhare mu kubaka Igihugu kitarangwamo Ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize kandi ati “ Mwigishe Abana Urukundo n’Ubumwe bw’Abanyarwanda. Niwo murage dukwiye kubakiraho Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda duharanira gukomeza kwicungira umutekano, twita ku biduhuza no ku Iterambere kugira ngo buri wese yumve atekanye kandi afite icyizere cyo kubaho no guteza imbere Igihugu cye”.
Amwe mu mafoto yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, i Ngamba;
Gitifu wa Ngamba atanga ikaze.
Munyaneza Théogène