Ububiligi: Nkunduwimye (Bomboko) ahamijwe ibyaha bya Jenoside ahita atabwa muri yombi
Hari hashize iminsi itatu urukiko ruri mu mwiherero, aho rwasuzumaga uko urubanza rw’Umunyarwanda Nkunduwimye Emmanuel bakunda kwita Bomboko rwagenze, haba ku bamushinje, Abamushinjuye, kwiregura kwe ku byaha bya Jenoside. Nk’ibisanzwe, yaje mu rukiko agaragara nk’uri busubireyo, aherekejwe n’abatari bake bo mu muryango we. Urukiko rukimuhamya ibyaha, rwahise rutegeka Polisi kumuta muri yombi, abaje bamuherekeje bataha bonyine.
Kuva ku wa mbere kugera ku wa kane nibwo urukiko rwagiye mu mwiherero. Mbere yo kuwujyamo rwabanje kubaza Bomboko kugira icyo avuga ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yashinjwe mu rubanza rwari rumaze ibyumweru bisaga bitandatu mu rukiko rwa Rubanda I Buruseli mu Gihugu cy’u Bubiligi.
Soma hano icyo yabwiye urukiko ku byaha yashinjwaga;Ububiligi: “Sinigeze nica yewe sinanigeze mfata ku ngufu”-Bomboko
Kuri uyu wa Kane ubwo rwasohokaga mu mwiherero, rwafashe igihe kitari gito rusoma urubanza, rusoza rumuhamya ibyaha byose yashinjwaga uko ari bitatu; Ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibyaha byibasiye inyoko muntu hamwe n’ibyaha byo gufata Abagore ku ngufu muri Jenoside.
Rukimara gusoma urubanza rukamuhamya ibyaha, ntabwo yabaye agisohotse mu rukiko nk’ibisanzwe iyo yabaga amaze kuburana. Urukiko rwahise rutegeka Polisi kumuta muri yombi, ihita imwambika amapingu, imutwara ubwo bitandukanye n’uko yajyaga asohoka yijyanye atashye iwe. Abaje bamuherekeje basubiyeyo bonyine undi ajyanwa gufungwa.
Uretse kuba urukiko rwasomye urubanza rukamuhamya ibyaha, ntabwo rwatangaje ako kanya ibijyanye n’ibihano rumuhanishije. Urukiko, rwavuze ko ibijyanye n’ibihano ruzabitangaza ku wa mbere I saa tatu.
Umunyamakuru Grace Ingabire woherejwe n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro( Pax Press) gukurikirana iby’uru rubanza, avuga ko mu bigaragara Bomboko nta gahunda yo gufatwa yiyumvagamo bitewe n’ukuntu yagaragaraga mu rukiko, uko yaje yambaye(umweru hejuru) bigaragara ko asa n’uwiteguye ko ari butsinde agataha.
Nkunduwimye Emmanuel uzwi cyane ku zina rya Bomboko, ni Umunyarwanda w’imyaka 65 y’amavuko. Afite ubwenegihugu bw’Ububiligi ari naho atuye.
Urubanza rwa Bomboko rwatangiye kuburanishwa i Buruseli tariki ya 08 Mata 2024. Akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibyaha byibasiye inyokomuntu hamwe n’ibyaha byo gufata Abagore ku ngufu muri Jenoside. Ibi byaha byose urukiko rwamuhamije bivugwa ko yabikoreye mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Gakinjiro. Mu gihe cya Jenoside na mbere yaho hari muri Segiteri Cyahafi. Byavuzwe mu rukiko ko ahari igaraje ryitwaga AMGAR ariho Abatutsi bicirwaga bakajugunywa mu byobo byari inyuma y’iryo garaje abandi bakahabicira.
Munyaneza Théogène