Kamonyi-Gacurabwenge: Kubera Kagame, kubera FPR-INKOTANYI ubuzima bwa Nyirangirimana Claudine bwarahindutse
Iyaba hariho kongera gutora Paul Kagame, nakongera nkamutora, nkongera nkamutora, nkamutora nkageza inshuro ijana ku ijana(100%). Uwo ni Nyirangirimana Claudine, atuye mu Mudugudu wa Ryabitana, Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi. Ashima Perezida Paul Kagame na FPR-INKOTANYI bamuhinduriye ubuzima bukaba bwiza, akava ku guca inshuro ubu akaba ari umuhinzi wiyubatse kugera ubwo uwakoreshwaga bubyizi nawe akoresha abandi.
Nyirangirimana Claudine w’imyaka 36 y’amavuko, avuga ko ubuzima bwiza afite uyu munsi aburimo mu myaka umunani ishize abikesha Perezida Paul Kagame na FPR-INKOTANYI bo bamukuye mu buzima yita ko bwari bubi cyane.
Ati“ Nari ndiho mu buzima bubi, Ubuzima bugoye ariko mpuye n’Umuryango RPF-Inkotanyi mbasha kwiteza imbere mu buryo bw’Ubuhinzi”. Akomeza avuga ko mbere yabagaho aca inshuro ndetse yanarya ntahage ariko ibyo ubu bikaba byarabaye Amateka kuri we kuko yiyubatse binyuze mu buhinzi akora bw’ibigori n’Imboga.
Ni Umugore ushima aho ageze kubera FPR-INKOTANYI. Ati“ FPR-INKOTANYI, yatujijuye mu bitekerezo, Idushakira Amahugurwa tubasha kumenya guhinga neza kinyamwuga kandi tugahingira ku gihe, tugahinga dufite intego yo kuva mu bukene. Icyo navuga rero, Perezida Paul Kagame twebwe Abahinzi yaduhaye Amafumbire kuri nkunganire, adushakira imbuto z’Indobanure, yarangiza akadushakira n’amasoko”.
Agereranije Ubuzima bwe bwa none n’Ahahise, agira ati“ Ikinyuranyo kiratandukanye cyane kuko ubu ng’ubu aho ngeze ni heza! Ndiho mu buzima bwiza, nari ndi mu nzu iciriritse ubu ndi mu nzu nziza, mfite n’izindi zikodeshwa enye, mfite n’ibibanza bitatu; kimwe cya Miliyoni eshatu, ikindi cya Miliyoni eshatu n’igice, ikindi ebyiri n’igice, abana bariga ku ishuri nta kibazo, twishyura Mituweli na Ejo Heza, nta kibazo dufite”.
Nyirangirimana Claudine, avuga ko afite abana batatu n’Umugabo bose bakaba babayeho mu buzima bwiza abikesha ubuhinzi akora neza kandi kinyamwuga, abikesha kandi Imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame n’Umuryango FPR-INKOTANYI.
Nyirangirimana, yatangiye ari Umuhinzi uhinga ubutaka bungana na Are eshanu yezaho ibiro 250 by’ibigori, ubu ageze ku guhinga Are 80 aho ku mwero asarura Toni enye n’ibiro ijana na mirongo itanu by’Ibigori.
Ku mwero w’Ibigori, akuramo amafaranga asanga Miliyoni ebyiri na Magana arindwi, mu gihe mu mboga iyo zeze atabura agera kuri Miliyoni imwe n’Ibihumbi Magana arindwi y’u Rwanda.
Umunyamakuru amubajije ati” Uri Umukire rero!”, yamusubije atazuyaje ati “ YEGO”.
Nyirangirimana Claudine, ahamya ko avuze ku Miyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame na FPR-INKOTANYI bwakwira bugacya akivuga kandi ashima. Ati “ Bwakwira bugacya! RPF-INKOTANYI yabashije ku nkura mu buzima bubi bw’Ubukene ingeza mu buzima bwiza. Ubu ng’ubu icyo navuga muri make, barakabaho Ibihe byose, Barakabaho mu mahoro, mu Mutekano! Imboga zanjye njya kuzicuruza kwa Mutangana. Ndi umugore ariko mva mu rugo saa saba z’ijoro, Umutekano uruzuye mu muhanda ntawe ubasha kunyegera, ni bagambe ni basagambe”.
Ku bijyanye n’amahitamo ye ku gutora, yagize ati “ Amahitamo yanjye ni uko nzatora Kagame Paul. Nzizindura mu gitondo cya kare, Nzamutora n’Umuryango wanjye wose. Iyaba hariho kongera gutora, Nakongera nkamutora, Nkongera nkamutora, Nkamutora nkageza inshuro ijana ku Ijana(100%)”.
Munyaneza Théogène