Kamonyi-Nyamiyaga/FPR: Mujawayezu Petronilla yabwiye abasaga ibihumbi 60 ko ari ubuhamya bwigendera
Mujawayezu Petronilla uvuga ko ari ubuhamya bwigendera bw’ibyo Umuryango FPR Inkotanyi na Paul Kagame bamaze kumugezaho. Yasabye buri Munyamuryango wa FPR-Inkotanyi ndetse n’Umunyarwanda wese ugeze igihe cyo gutora kutagira ahandi ashyira ijwi rye hatari kugipfunsi( igikumwe kugipfunsi) ku munsi nyirizina w’Itora. Ahamya ko kubera FPR, Kubera Kagame, u Rwanda rufite imiyoborere myiza, ko kandi rufite Umutekano.
Imbere y’Imbaga y’abasaga ibihumbi 60 biganjemo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’abandi baturage baturutse hirya no hino mu bice by’Akarere ka Kamonyi bari bateraniye muri Sitade ya Ngoma ho mu Murenge wa Nyamiyaga kuri iki cyumweru tariki 30 Kamena 2024, Mujawayezu Petronilla yasabye ko buri wese asubiza amaso inyuma, akareba aho igihugu cyavuye n’aho kigeze mu iterambere kandi mu nkingi zose bityo bigatuma ku munsi w’Itora nta handi ashyira ijwi hatari “Igikumwe ku Gipfunsi”.
Mu buhamya bwe, yabwiye abitabiriye iki gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame nk’Umukandida wa FPR-Inkotanyi ko ubwe ari Ubuhamya bwigendera bw’ibyiza n’iterambere amaze kugeraho abikesha Paul Kagame na FPR-Inkotanyi. Ati” Iyo mvuze ngo ndi ubuhamya bwigendera bw’ibyiza FPR yatugejejeho, mba nshaka kuvuga ko uko ndi uyu munsi, uko mpagaze ari ukubera FPR. Uyu munsi ndi Umuyobozi w’ishuri kandi ishuri nashinze. Rero iyo FPR itazana uburezi kuri bose ntabwo mba narize! None se umuntu utarize yayobora ishuri?”.
Mujawayezu, avuga ko yize kugera ku rwego rwa Kaminuza. Ahamya ko yahawe ijambo, ko kandi yagize agaciro kubera FPR-INKOTANYI. Ati“ Iyo ataba FPR ntabwo nari bwige, ubu wenda mba ndi ahantu ntazi hirya iyo ng’iyo wenda mu kabande kuko nko mu muryango wanjye baravugaga ngo Umugore aramutse yize ngo kwaba ari uguteza imbere undi muryango wundi. Hari n’umwe mu bakuru wo mu muryango wacu nigeze nabaza nti kuki abantu bakuru b’imbere yanjye mu muryango nta wundi muntu w’Igitsina Gore wari warize, arambwira ngo hari imyumvire ivuga ko umukobwa aramutse yize amashuri menshi yaba“INDAYA”.
Mujawayezu, asanga hari impamvu nyinshi zikwiye gutuma buri munyarwanda atora Paul Kagame. Zimwe muri nyinshi azivuga atya” Impamvu ya mbere ni Ubumwe bw’Abanyarwanda. Ubu Abanyarwanda ikintu dushyize imbere ni uko turi Abanyarwanda. Impamvu ya kabiri ni Umutekano mu gihugu cyacu. Impamvu ya Gatatu ni Uburezi kuri bose. Impamvu ya kane, Abagore bahawe ijambo ntabwo bagihezwa mu gikoni….,ni nyinshi”.
Ahamya ko kudatora Paul Kagame byaba ari Igihombo ku munyarwanda. Ati” Ibyo byadusubiza inyuma kandi ntabwo dukeneye gusubira aho twavuye“. Akomeza avuga ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho byose ari ukubera Paul Kagame kuko ariwe wazanye Ubuyobozi bwiza kandi budaheza, azana Ubumwe bw’Abanyarwanda, ko abantu badafite Ubumwe, badafite Amahoro nta terambere bageraho. Ati” Impamvu mvuga ko byose ari ukubera Paul Kagame ni uko ariwe wazanye Ubumwe bw’Abanyarwanda“.
Mujawayezu, asanisha ibyo amaze kugeraho ubwe na FPR-Inkotanyi kuko ngo ariyo yazanye Uburezi kuri bose kuko hambere ngo higaga abantu bake kandi n’abiga ugasanga abenshi ari Abagabo( Abahungu).
Ati” Iyo ataba FPR ngo izane uburezi kuri bose Simba narize, iyo ntiga ntabwo nari gushinga ishuri, ntabwo byari gukunda. Kudatora Paul Kagame, kudatora FPR ni igihombo k’Umunyarwanda wese. Byaba ari igihombo, nti bikabe kuko ntabwo dukeneye gusubira aho twavuye“.
Mu butumwa bwe, Mujawayezu Petronilla asaba buri munyarwanda ugejeje igihe cyo gutora agira ati” Umunyarwanda wese ugejeje igihe cyo gutora, namusaba mbikuye ku mutima na namwinginga cyane ngo azantorere Paul Kagame kugira ngo tugumane amahoro dufite mu gihugu cyacu“.
Mujawayezu Petronilla, umwe mu bagore uvuga ko yize kugera ku rwego rwa Kaminuza, ahamya ko yahawe ijambo, ko yagize agaciro kubera FPR-INKOTANYI, avuga ko ubwe ari Ubuhamya bwigendera bw’ibyiza n’agaciro FPR-INKOTANYI yasubije Umugore.
Uretse kwamamaza Paul Kagame nk’Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, aha i Nyamiyaga hanamamajwe abakandi babiri ba FPR-INKOTANYI ku mwanya w’Abadepite aribo; Munyandamutsa Jean Paul na Uwamahoro Prisca. Aba biyeretse imbaga yose, basaba buri wese kuzashyira Igikumwe ku gipfunsi no gutora FPR-INKOTANYI bityo bagakomeza kuva mu bwiza bajya mu bundi.
Amwe mu mafoto y’umunsi;
Munyaneza Théogène
One Comment
Comments are closed.
FPR oyeee ntawundi niwe ukwiriye Urwanda Our Excellent Kagame Poul