Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Amakuru mpamo agera ku intyoza.com ni ay’uko kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2024 Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi Tuyizere Ange aho akurikiranyweho kwica ateye icyuma umugore we babanaga mu Mudugudu wa Rukaragata, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi. Yafatiwe mu ntara y’Iburasirazuba ariko yamaze kugezwa muri Kamonyi.
Uyu Tuyizere Ange, amakuru y’uko yishe umugore we amuteye icyuma mu ijosi yamenyekanye ku cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2024 ahagana ku I saa munani z’amanywa.
Akimara kumutera icyuma, yahise akizwa n’amaguru arahunga ariko akomeza gushakishwa kugira ngo ashyikirizwe ubutabera aryozwe ibyo akurikiranyweho. Uyu munsi nibwo amakuru yamenyekanye ko yamaze gutabwa muri yombi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yahamirije intyoza.com ko amakuru y’itabwa muri yombi rya Tuyizere ari ukuri ko kandi yamaze kugezwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge.
SP Emmanuel Habiyaremye yagize, ati“ Ucyekwa kwica MUKANDAYISENGA Alphonsine wo mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Gihara, Umudugudu wa Rukaragata yatawe muri yombi ageze mu karere ka Nyagatare bigaragara ko yashakaga gutorokera mu gihugu cy’abaturanyi akaba ari kuri station ya Polisi ya Gacurabwenge kugirango ashyikirizwe RIB”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko Polisi y’u Rwanda ishimira abaturage bakomeje kuba abafatanyabikorwa beza mu kuyiha amakuru atuma hakumirwa ibyaha ndetse n’ababikoze bagatabwa muri yombi. Abasaba gukomeza ubwo bufatanye buri wese agaharanira kuba ijisho rya mugenzi we.
Avuga kandi ko Polisi y’u Rwanda “idashobora na rimwe kwihanganira uwo ariwe wese wishora mu bikorwa bibi birimo n’ibivutsa abandi ubuzima, ati“ kumva ko wabikora ukaducika byo ntibishoboka”.
Soma hano inkuru ivuga kuri uyu mugabo ubwo yamaraga gutera icyuma umugore we;Kamonyi-Runda: I Rukaragata umugabo yishe umugore we amuteye icyuma
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.