Kamonyi-Isuku: Guverineri Kayitesi Alice, yasabye abagana akarere kutakinjiranamo“UMWANDA”
Mu gitaramo cyiswe“ INKERA Y’IMIHIGO Y’UBUZIMA” cyabereye mu mbuga y’Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 20 Ukuboza 2024, Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yasabye Abanyakamonyi kurangwa n’umuco w’Isuku, ariko by’umwihariko yihanangiriza abajya gusaba Serivise mu karere kutitwaza ko bavuye iwabo bakarabye ngo binjire banyuze ku rukarabiro badakarabye intoki zabo. Yanasabye kandi ko n’ahakorerwa imirimo hakwiye kuba isuku bityo ibyo abayobozi bigisha abaturage ku kugira isuku bigahera aho ubwabo bakorera, bakigisha nabo ibyo bakora.
Guverineri Kayitesi Alice, yabwiye abitabiriye bose iki gitaramo cyiswe INKERA Y’IMIHIGO Y’UBUZIMA, ati“ Iyo tugaruka ku isuku rero!, isuku ni ngombwa. Isuku gukaraba intoki, niba umuntu aciye ku bukarabiro ahangaha ku karere, wigenda watanya uvuga ngo nakarabye intoki iwanjye, Oya! Izo ntoki zawe wazitwarishije imodoka, wazifatishije terefone, wasuhuje umuntu, hari icyo wakozeho utazi”.
Yakomeje agira ati “Gukaraba intoki rero bikwiriye kuba umuco ku banyakamonyi mwese ariko n’abandi bose bikabageraho. Gukaraba intoki, kugira isuku yo ku mubiri, kugira isuku yo mu kanwa, koza amenyo, kugira isuku aho turara, ibyo turiraho, mu gikoni, aho tujya hose, mu bwiherero bwujuje ibisabwa…., ni ngombwa ko tujya muri utwo dutoya abantu badashaka kuvuga kubera y’uko iyo tubashije kubikora neza twese bitubyarira inyungu kandi Abanyarwanda, abaturage bacu bakagira ubuzima bwiza”.
Guverineri Kayitesi, yakomeje asaba abitabiriye iyi Nkera y’Imihigo y’Ubuzima by’umwihariko Abayobozi mu nzego zitandukanye guharanira ko ISUKU iba Umuco mu karere ka Kamonyi kandi buri wese uruhare rwe rukagaragara by’umwihariko haherewe ku hatangirwa Serivise, ahakirirwa Abanyarwanda ariko kandi bikagera no mu ngo aho buri wese atuye.
Yashimiye Abajyanama b’Ubuzima uruhare bagira mu mikorere y’Igikoni cy’Umudugudu no kurwanya Imirire mibi ariko kandi avuga ko hakiri ihurizo rikomeye ku bijyanye n’Isuku mu miryango y’Abanyarwanda.
Yagize kandi ati“ Turacyafite ikibazo gikomeye cy’Isuku nke ahatangirwa Serivise!, uwakwinjira mu biro by’Akagari yasanga hameze gute?, Uwakwinjira mu bwiherero bw’Ikigo Nderabuzima cyangwa bwo kwa Muganga hameze gute?”.
Akomeza avuga ko impamvu aho hose ahagarukaho ari uko bamwe mu bigisha imiryango isuku aho bakorera ariho hakwiye kubanza kuba ikitegererezo, iyo miryango ikaba ariho irebera ikabona ko ababigisha isuku nabo aho bakorera iharangwa. Ati“ Turabasaba rero kuba intangarugero kugira ngo twigishishe ibikorwa kurusha uko tubibwira abantu. Ku rusengero, mu Itorero aho abaturage baza hameze hate? Buri wese yitekerezeho kugira ngo dufatanye”.
Guverineri Kayitesi, yasabye ko Isuku itaba gusa ku muhanda kuko ariho benshi banyura, habonwa cyane, ahubwo ko birenga ku kuba ku muhanda isuku igere mu rugo rwa buri munyarwanda, buri wese utuye muri Kamonyi. Yijeje ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi ko nk’Intara izakomeza kubashyigikira no gufatanya muri gahunda zubaka Umunyarwanda muzima, ufite ubuzima bwiza kandi utekanye.
Muri iki gitaramo cy’Inkera y’Imihigo y’Ubuzima, ibigo nderabuzima bitatu byahize ibindi mu kwitwara neza byashimiwe ndetse bihabwa amafaranga. Ikigo Nderabuzima cyahize ibindi ni icya Gihara cyahawe Sheke y’Amafaranga Miliyoni imwe y’u Rwanda, Ikigo Nderabuzima cya Musambira kiba icya Kabiri gihabwa Sheke y’Amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi magana Inani, mu gihe Ikigo Nderabuzima cya Nyagihamba ho muri Nyarubaka cyabaye icya Gatatu, gihabwa Sheke y’Amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi magana Atandatu. Ibiroro byasojwe no gusangira, Abana bato bahabwa Amata.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.