Gakenke: Igikorwa cy’Umuganda cyaranzwe no kurwanya ibiyobyabwenge
Mu gikorwa ngaruka kwezi cy’umuganda wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Ukwakira 2016, abaturage bagera ku bihumbi 5 bo mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke n’indi bituranye, bakanguriwe ububi bw’ibiyobyabwenge basabwa kugira uruhare mu kubikumira no kubirwanya.
Ubu bukangurambaga bwatanzwe nyuma y’igikorwa cy’umuganda wibanze ku gutera ibiti ibihumbi 3 ndetse no gucukura imirwanyasuri kuri hegitari 11 mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Uwimana Catheline, Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gakenke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage nyuma y’umuganda yashyikirije imiryango itishoboye inka 112 zo muri Gahunda ya Girinka yashyizweho Leta muri gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda.
Yashyikirije kandi iyi miryango imiti n’ibikoresho bizabafasha kuzitaho mu minsi iri imbere. Yasabye abaturage bazihawe kuzitaho neza akomeza anabasaba kwitabira ubwisungane mu kwivuza hagamijwe kugira ubuzima bwiza.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke Chief Inspector of Police (CIP) Jean Bosco Minani yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge, ahubwo bakajya bamenyesha Polisi y’u Rwanda ababicuruza, ababinywa n’ababikwirakwiza kugira ngo habeho kubirwanya no kubikumira.
Ubu butumwa yabubahaye ubwo ibyo biyobyabwenge birimo kanyanga, blue sky ndetse n’inzoga y’inkorano yitwa kitoko byangizwaga nyuma y’umuganda. CIP Minani yagize ati:” nk’uko namwe mubyiyumvira, ibiyobyabwenge bituma ubinywa adatekereza neza ku buryo ari nayo ntandaro y’ibyaha bitandukanye nk’urugomo, gukubita no gukomeretsa, ubujura, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi”.
CIP Minani, yasoje asaba abaturage kwitabira umugoroba w’ababyeyi kuko ari urubuga rwiza rwo gusangira amakuru no kungurana ibitekerezo bifasha abaturanyi gukemura ibibazo byabo birimo uko gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, kwiteza imbere ndetse no kurebera hamwe uko bakwimakaza ihame ry’ubufatanye bwo gusigasira umutekano iwabo aho batuye.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
Aba bayobozi nibakomereze aho, kudukangurira kurwanya ndetse no gukumira ibyaha bitaraba, abanywi b’ibiyobyabwenge baratujujubya cyane rwose niyo mpamvu dushima cyane Police kuba yaje hano kwifatanya natwe kugora umuganda ndetse bakanatubwira ububi Bw’ibiyobyabwenge ndetse no kubirwanya twivuye inyuma dutanga amakuru kugihe kugira ngo polisi ibate Muri yombi. http://www.intyoza.com/gakenke-igikorwa-cyumuganda-cyaranzwe-no-kurwanya-ibiyobyabwenge/