Bugesera: Batatu barimo na Sosiyale w’umurenge bari mu maboko ya Polisi
Mu nkubiri ikomeje kurangwa no kwegura k’ubushake ndetse no gufungwa kwa bamwe mu bagaragaweho amakosa mu nzego zibanze, umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Ngeruka ari kumwe na 2 batawe muri yombi bazira ibiryo byagenewe abatishoboye.
Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Ngeruka, ari kumwe n’abandi baturage babiri barimo umunyonzi muri uyu murenge, batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda aho ibakurikiranyeho kunyereza no kurigisa ibiryo byagenewe abatishoboye.
Bamwe mu baturage muri uyu murenge batangaza ko gufatwa k’uyu mukozi bigaragaza ko wenda amayira ku banyereza ibyarubanda cyane ibyagenewe abatishoboye yaba ari mu marembera. Gusa aba baturage batashatse ko amazina yabo atangazwa banavuga ko uretse uyu wafashwe ngo hari n’abandi banyereza ibya rubanda uretse ko ngo ahari umunsi wabo utaragera ngo bacakirwe.
I P Emmanuel KAYIGI, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’uburasirazuba yahamije ko aya makuru ari impamo. Yatangarije umunyamakuru w’Ingenzi Newspaper dukesha iyi nkuru ko abatawe muri yombi ari umukozi w’umurenge wa Ngeruka ushinzwe imibereho myiza y’abaturage hamwe n’abaturage babiri.
IP Kayigi, yemeza ko abatawe muri yombi na Polisi ari Uwineza Marie Solange; akaba ari umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Ngeruka na Mukeshimana Dative umuturage hamwe n’Umunyonzi aho bose uko ari batatu bafugiye kuri sitasiyo ya Police ya Ruhuha.
Aba bose uko ari batatu ngo bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza no kurigisa umutungo ugizwe n’ibiro 200 by’ibigori n’ibiro 60 by’ibishyimbo byari byatanzwe na MINALOC bigenewe abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya.
I P Emmanuel Kayigi, akomeza ashima byimazeyo ababashije gutanga amakuru kugirango aba bafatwe kuko ngo uyu Mukeshimana Dative yafatwanywe ibiro 65 by’ibigori kandi we nuyu munyonzi bakaba bahamya ko ibyo biribwa babihawe n’uyu mukozi w’umurenge wa Ngeruka ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu rwego rwo kubihisha.
IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba akomeza asaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe. Atangaza kandi ko iperereza ku byaha aba bose bakurikiranyweho rigikorwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com