Interpol Rwanda yasubije umugabo w’Umukongomani imodoka ye ya FUSO
Ku kicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kuri uyu wa kane tariki ya 22 Ukuboza 2016 Polisi mpuzamahanga ishami rikorera mu Rwanda (Interpol Rwanda) yasubije umugabo w’Umukongomani imodoka ye yari yanyanganyijwe n’abo bayiguze b’Abagande.
Ku bufatanye bwa Polisi mpuzamahanga y’u Rwanda (Interpol Rwanda) n’iya Uganda, Kasereka Jean Marie Vianney, umukongomani utuye I Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, yasubijwe imodoka ye yo mubwoko bwa FUSO yari yanyanganyijwe b’Abagande yari yayiguze nabo bakamutanga bavuga ko yayibye.
ACP Peter Karake, umuyobozi muri Polisi mpuzamahanga mu Rwanda yatangarije itangazamakuru ko ifatwa ry’iyi modoka ryavuye k’Ubufatanye bwa Polisi mpuzamahanga ya Uganda n’iy’u Rwanda. Ibi kandi ngo ni bimwe mu bikorwa bigize ibyaha byambukiranya imipaka y’Ibihugu bisanzwe birwanywa na Polisi mpuzamahanga.
ACP Karake yagize ari:”K’Ubufatanye mpuzamahaga bwa Interpol, dufatanya gukurikirana abanyabyaha cyangwa se kugenza icyaha cyaba cyakorewe mu bihugu bitandukanye. Ari uwibwe si umunyarwanda ni umukongomani, ari abaregwa bashatse kumuriganya imodoka ye ni Abaganda, icyo twakoze twahuje Interpol y’i Kampala n’iy’i Kigali gushakisha ukuri aho kuri, imodoka turayifata tuyifatira mu Rwanda tuyishyikiriza nyirayo tubyumvikanyeho na Interpol y’Ubuganda nyuma y’iperereza ryimbitse kuwari mu makosa, nta kindi kiri aho uretse kuyisubiza nyirimodoka agakomeza imirimoye”.
Kasereka JMV, nyuma yo gushyikirizwa imodoka ye na Polisi mpuzamahanga ikorera mu Rwanda (Interpol Rwanda) yatangarije itangazamakuru ko yishimiye gusubizwa imodoka ye yari agiye kunyanganywa nabo yayiguze nabo bavuga ko yayibibye.
Yagize ati:” Njyewe ndishimye kubera ko imodoka yajye naguze uriya mugande nayiguze nawe yashatse kuyinyanganya avuga ko nayimwibye, ariko Interpol ya hano Kigali yakoze iperereza ifata imodoka isanga ntarayibye ahubwo narayiguze, imodoka yajye ndayibonye, Imana ihimbazwe”.
ACP Peter Karake, yavuze ko iyi modoka yafashwe atariyo ya mbere ifashwe. Avuga ko muri uyu mwaka hari ibinyabiziga bigera mu icumi byafashwe biturutse mu bihugu bitandukanye byibwemo birimo; Ubwongereza, Ububirigi, Ubuyapani ndetse no muri aka karere. Avuga ko abafashwe bazahanwa n’amategeko y’Igihugu cya Uganda.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com