Polisi y’u Rwanda irishimira ubufatanye n’abaturage mu minsi mikuru itambutse
Polisi y’u Rwanda iravuga ko uretse impanuka nke zabaye, ubundi umutekano wari ntamakemwa mu minsi mikuru itambutse, uyu mutekano ukaba warabonetse kubera ubufatanye bwayo n’abaturage.
Aganira n’itangazamakuru ejo ku itariki ya 2 Mutarama 2017, umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP) George Rumanzi, yaravuze ati:”Muri rusange, abaturage bizihije iminsi mikuru yabo mu mutekano usesuye, uyu mwaka habaye impanuka zo mu muhanda nke ugereranyije n’imyaka yashize.”
CP Rumanzi yakomeje avuga ati:”Kuva kuri Noheli kugeza ku Bunani, abantu umunani bitabye Imana, abandi 6 barakomereka. Imodoka 11 zari zitwawe n’abantu basinze turazifata, bucyeye turazirekura. Tukaba dushimira abanyarwanda uruhare bagize mu kurushaho kubungabunga uyu mutekano.”
Yaboneyeho umwanya wo kuvuga ku mpanuka 2 zabereye ku Kimihurura, aho abashoferi banze kubahiriza ibyapa bakananga guhagarara ubwo abapolisi bari babibasabye ahubwo bakiruka ku muvuduko urenze urugero.
Yakomeje agira ati;”Muri iki gihe, Isi yugarijwe n’iterabwoba, aho abiyahuzi bakoresha imodoka bakica abantu, kuba imodoka yararenze ku byapa akagumya kujya ahari habujijwe, hagombaga gushakwa uburyo bwo kuyihagarika dore ko batari bazi n’ibyo atwayemo.”
Avuga uko umutekano wari wifashe muri rusange, Umuyobozi w’ishami ry’ubugenzacyaha (CID) muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Morris Murigo yaravuze ati:”Hagati y’itariki ya 22 Ukuboza kugeza ubu, abantu 22 bafashwe bakekwaho gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, gukoresha amafaranga y’amiganano, ubujura bworoheje n’ibindi.”
Yavuze kandi ko mu bihembwe 3 by’umwaka wa 2016 dusoje, ibyaha byagabanutseho 12%, ugereranyije na 2015.
Avuga uko abateguye ibitaramo n’abitabiriye amasengesho bitwaye, Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yaravuze ati:”Turifuza ko ubufatanye bwagaragayemo, kubahiriza amategeko n’uburenganzira n’imyemerere by’abandi, byazanaranga uyu mwaka mushya wa 2017.”
Yaravuze ati:”Muri rusange, abaturage bizihije iminsi mikuru yabo mu mutekano, kandi bakamenya ko aribo bakwiye kuwibungabungira, nta hantu humvikanye urusaku rurenze nko mu myaka yatambutse, tukaba tubishimiye abanyarwanda kuba baragize uruhare mu kubumbatira umutekano.”
Yasabye abaturage gukoresha uburyo n’imirongo Polisi yashyizeho ngo bayihe amakuru cyangwa bakeneye ubundi bufasha, harimo 110 ihamagarwa n’ushaka ubutabazi bwo mu mazi, 111 ku kibazo cy’inkongi z’umuriro, 112 ubundi bufasha bwose, 113 impanuka zo mu muhanda, 3512 ihohoterwa rishingiye ku gitsina, 116 uhohoteye umwana.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com