Leta y’u Burundi yasezereye abatari bake mu basirikare bakomeye
Abasirikare bo mu rwego rwo hejuru barimo Lt Gen. Niyoyankana Germain wigeze kuba umugaba mukuru w’Ingabo akaba yaranabaye Minisitiri w’ingabo basezerewe.
Abasirikare bagera kuri 22 barimo abasirikare bo kurwego rwo hejuru nka Lt Gen. Niyoyankana Germain, wabaye Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Burundi akanaba Minisitiri w’Ingabo basezerewe mu mirimo y’igisirikare cy’u Burundi.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Leta y’u Burundi rigashyirwaho umukono na Perezida Petero Nkurunziza uyoboye u Burundi, abasirikare 22 bo kurwego rwo hejuru dore ko umuto ubarimo ari Kapiteni basezerewe mu gisirikare cy’u Burundi.
Dore urutonde rw’Abasirikare bakuru basezerewe mu gisirikare cy’u Burundi:
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com