Ababyeyi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri barasabwa gukurikirana umutekano w’abana mu modoka zibajyana zikanabavana ku ishuri
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba Ababyeyi n’Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri gukurikirana ko imodoka zijyana abana ku ishuri zikanabacyura ko ba nyirazo bujuje ibyangombwa bibemerera gukora iyi mirimo.
Ubu butumwa butanzwe nyuma y’aho hagaragaye bamwe mu batwara izi modoka batujuje ibisabwa birimo ubwishingizi no gusuzumisha ubuziranenge bwazo.
Hari ubwo bamwe mu bazitwara bafatwa basinze ku buryo iyo Polisi ibahagaritse, ikabasaba kuvamo, badandabirana benda kugwa hasi.
Umuvugizi w’iri Shami, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ko iyo myitwarire n’imigirire idashobora kwihanganirwa kuko, usibye kuba inyuranije n’amategeko; ishyira mu kaga ubuzima bw’abanyeshuri batwarwa muri izo modoka”.
Yakomeje agira ati,”Umuntu utwara bene izo modoka agomba kuba afite icyangombwa kigaragaza ko zakorewe isuzuma ry’ubuziranenge. Zigomba kandi kuba zifite ubwishingizi. Gutwara abana mu modoka idafite ubwishingizi, kandi itameze neza (Ifite ubupfu runaka) ni ubwicanyi nk’ubundi.”
CIP Kabanda yongeyeho ati:”Ababyeyi n’Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri bafite inshingano zo gukurikirana umutekano w’abana bagenda muri izo modoka. Bakwiye kugenzura ko igihe batwawe ku ishuri ndetse n’igihe bavanwayo badatwawe n’umuntu wasinze.”
Yagize kandi ati:”Kurinda umutekano w’abo bana bisaba uruhare rwa buri wese mu bo bireba. Mu bigomba kwitabwaho harimo guhitamo Kompanyi yujuje ibyangombwa; ariko na none ibyo bigomba kujyana no gukurikirana ko zubahiriza ibyo zisabwa.”
Yavuze ko Polisi izamo mu rwego rwo gucyebura no guhana abatwara izo modoka bishe amategeko y’umuhanda; ariko yongeraho ko bitakabaye ngombwa mu gihe abo bireba bose bubahirije inshingano zabo.
CIP Kabanda yibukije kandi ko kubungabunga umutekano wo mu muhanda bitavuga gusa gutwara ikinyabiziga ku muvuduko wemewe n’amategeko no kutabitwara wasinze; ahubwo ko ibyo byunganirwa no kuvana mu muhanda ibintu byose bishobora guteza impanuka birimo amabuye, umucanga, n’imyanda itandukanye.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com