Uruhinja rw’amezi 8 rwakijije ubuzima bwa Mama warwo
Umugore w’umwongereza w’imyaka 26 y’amavuko yamenye ko arwaye Kanseri y’iberi, amahirwe yo kubimenya hakiri kare ayakesha ibimenyetso by’umwana we w’uruhinja yagaragaje ubwo yangaga konka.
Sarah Boyle ku myaka 26 y’amavuko, yabuze amahoro ndetse agera nubwo yajyaga akubita uruhinja rwe mu gihe rwangaga konka ibere ry’iburyo ariko akaba yari ataramenya impamvu ituma rutonka, gusa uru ruhinja rwe nirwo rwamufashije hamenyekana ko arwaye Kanseri y’iberi, aho ndetse bayifatiranye ikiri ishobora kuvurwa.
Ubwo yari yihebye ndetse yumva nta byiringiro kubwo kwanga konka k’umwana we, nyuma yo kumukorera ibizami ndetse bagasanga ibibyimba by’indwara ya Kanseri mu ibere, abaganga bamugaruriye icyizere, baramukomeza, baramukurikirana dore ko basanze Kanseri afite yari ikiri ku rwego rwo kuba yavurwa igakira.
Uyu mubyeyi, avuga ko amahirwe yo kuba yarabashije gukurikiranwa akavurwa ndetse akaba ashobora gukira ayakesha umwana we w’uruhinja kuko mu kwanga konka byatumye ajya kwa muganga akoresha ibizamini bityo Kanseri bayibona igishobora kuba yavurwa agakira.
Urubuga M6 info dukesha iyi nkuru, rutangaza ko Catherine Priestley umuforomo uzobereye mubyo kuvura Canseri y’ibere avuga ko hari benshi azi bafite ikibazo nk’icya Sarah, gusa ngo hari impamvu nyinshi zatuma umwana ahagarika konka mama we, ariko na none ngo icyambere mu bigomba kwihutirwa gukorwa igihe bimeze bityo ni ugushakira ikibazo mu iberi umwana yonka.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com