Nyuma y’amezi arindwi bafunze basomewe ibyo bashinjwa
Hashize amezi agera kuri arindwi uwari umuyobozi mu murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi , Umukozi wari ushinzwe inguzanyo muri SACCO mu murenge n’uwari ushinzwe VUP ( Vision Umurenge Program cg Iterambere ry’Umurenge) bafunzwe kubera gukekwaho kunyereza amafaranga ya VUP.
Aba uko ari batatu nubwo aribo bafunze ibyo bashinjwa babihuriyeho n’abandi makumyabiri na batanu bose hamwe bakaba makumyabiri n’umunani.
Aba bandi bo bitabye urukiko kumva ibyo bashinjwa bavuye mu murimo yabo itandukanye kuko badafunze. Uko ari makumyabiri n’umunani bose hamwe bashyizwe mu matsinda cumi n’icyenda hagendewe kubyo bashinjwa.
Ubwo basomerwaga bwambere ibyo bashinjwa , nta numwe ubuze mubashinjwa , ubushinjacyaha bwagaragaje ibyo bubashinja imbere y’urukiko.
Amatsinda yose uko ari cumi n’icyenda arashinjwa kunyereza amafaranga ya VUP, aho ngo bakoze amatsinda ya baringa bagamije kurya amafaranga atari ayabo.
Barashinjwa gukora amatsinda bakayitirira abaturage , Bakabasinyira bagahabwa amafaranga y’iminshinga bahimbye bakayarya. Ubushinjacyaha bwagaragaje uruhare rw’abari abayobozi mukwemerera ko aya matsinda ahabwa amafaranga bunagaragaza ko no muribo ubwabo hari abashinze amatsinda bagamije kunyereza amafaranga.
Umunsi wose wihariwe n’ubushinjacyaha, abaregwa babwiwe ko iburanisha no kugira icyobavuga kubyo bashinjwa bizaba taliki ya 20 Ukwakira 2015.
Mu rwego rwo gutanga serivise neza , kubera amatsinda y’abaregwa ari menshi urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ruburanishirizwa mo uru rubanza rwabwiye abaregwa ko bazagenda baza mu matsinda hagendewe kubyo baregwa.