Abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti bambitswe imidari y’ishimwe
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Haiti (MINUSTAH) bazwi nka Individual Police Officers (IPOs), ku itariki 21 Mata 2017 bambitswe imidari yo kubashimira gukora neza.
Abambitswe imidari, bayambitswe n’Uwungirije Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, El Moustafa Banlamlin.
Umuhango wo kwambikwa imidari wabereye mu Mujyi Mukuru w’iki gihugu ari wo: Port Au Prince. Mu bawitabiriye harimo Umuyobozi wa MINUSTAH, Brig. Gen. Georges Pierre Monchette n’Umuyobozi w’Itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu, Superintendent of Police (SP) Eric Murenzi.
Mu ijambo rye, Banlamlin yagize ati:”Murangwa n’umuhate n’imyitwarire myiza mu mirimo yanyu ya buri munsi. Ibyo bibahesha ishema ubwanyu; kandi bihesha ishema Umuryango w’Abibumbye. Ndabashimira kandi gukorana neza na bagenzi banyu bakomoka mu bindi bihugu.”
Yongeyeho ati:”Imidari mwambitswe ni ikimenyetso ko musohoza inshingano zanyu neza. Mukomeze iyo mikorere izira amakemwa.”
Iki gihugu cyahuye n’ibibazo birimo imyuzure n’imiyaga mu myaka ishize. Abapolisi b’u Rwanda bagize uruhare mu gutabara abari mu kaga. Uko kwitanga kwashimwe n’Ubuyobizi bwacyo n’abagituye.
SP Murenzi yagize ati:”Kwambikwa imidari si ishema kuri mwe gusa; ahubwo ni n’ishema ku gihugu cyacu duhagarariye. Mukomeze kurangwa n’imyitwarire myiza no gukorana neza n’abandi bapolisi bakomoka mu bindi bihugu.”
Yashimye Umuryango w’Abibumbye ku bw’iyo midari y’ishimwe. Polisi y’u Rwanda yatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti kuva mu 2010.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com