Perezida Paul Kagame , imvugo ye ni nayo ngiro
Nyuma y’uko abasezeranije kubaha telefone , bazihawe bashima ko imvugo ye ariyo ngiro.
Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame , mu isozwa ry’itorero rya barushingwangerero i Gabiro (abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari ) yabemereye impano ya telephone zo kubafasha mukazi none bazihawe.
Kuri uyu wa 17 ugushyingo 2015 , Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu ntara y’amajyepfo nibo ku ikubitiro bakiriye izi telefone zigendanye n’igihe zo mu bwoko bwa Samsung Galaxy J1 ace.
Epimaque Rwandenzi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ruyenzi umurenge wa runda mu karere ka Kamonyi ashimira cyane Perezida wa repuburika Paul Kagame avuga ko iyi mpano ye ije kurushaho kuborohereza akazi mu buryo bw’itumanaho n’indi mirimo itandukanye bazayikorera ho yo gutuma baha abaturage serivisi nziza kandi inoze.
Agira ati
zije gukemura ibibazo bitandukanye , zizajya zituma dutanga amakuru mu buryo bw’amafoto , mu buryo bwanditse kuko zirimo porogaramu nyinshi cyane zizajya zidufasha no gukurikirana ibikorwa byose bibera mu Rwanda no ku Isi , hanyuma ariko zizajya zinatubashisha gufasha abaturage mu kwishyura imisoro n’ibindi bikorwa by’ibanze bibera mutugari iwacu.
Kankwanze Gaudiose ,umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gitovu umurenge wa kinazi akarere ka Huye , ashima ko imvugo ya Perezida Kagame ariyo ngiro kuko ibyo yabemereye bari mu mwiherero yabibahaye,ko bizajya biborohereza akazi bakoresheje ikoranabuhanga.
Kankwanze , akomeza avuga ko nubwo bari basanzwe batunze telefone ngo ntabwo zari zigezweho kuburyo zababashisha gukora ibyo izi bahawe zizajya zikora kubera ubushobozi bwazo no kuba zifite byinshi bijyanye n’igihe bazajya bakenera mu kazi kaburi munsi .
Guverineri w’intara y’amajyepfo Munyantwari Alphonse avuga ko izi terefone zizorohereza aba bazihawe mu gukora akazi kanoze ,cyane ko aho Isi igeze itumanaho ari ingenzi mu mirimo abantu bakora cyane cyane kugendana n’ikoranabuhanga.
Agira ati
imikorere byanze bikunze izanoga kurushaho , tuzagira umusaruro kurushaho ,kuva k’umutekano ,imiyoborere myiza no kugera ku iterambere cyane ko na nyakubahwa Perezida wa Repuburika ahora adusobanurira uruhare rw’ikoranabuhanga mu iterambere , igisigaye ni ukuzabikurikira tukababa hafi tukareba ko bitanga umusaruro bitegerejwe ho.
Niyonkuru Pacifique , umukozi wa MTN ari nayo yazanye izi telefone avuga ko agaciro kazo n’ibyo bazitanganye ari ibihumbi ijana na mirongo itatu y’u Rwanda kuri telephone imwe , avuga ko porogaramu zirimo zijyanye n’icyerekezo , yishimira ko bagiriwe icyizere ngo batange izi telefone aho abona ko ari ishema kuri MTN gutanga impano yatanzwe n’umukuru w’Igihugu.