Kamonyi: Yavuye munda y’Isi ari muzima, ibirago byo gutwaramo uwapfuye bisubizwa imuhira
Gakara Jean Claude wari umaze amasaha asaga 30 mukirombe aho cyaridutse kikamutaba tariki 13 Gicurasi 2017, yakuwemo ari muzima ibirago n’amashuka bari bazanye gutwaramo umupfu bisubizwayo ibindi bitabwa mu mazi ahasigaye bashima Imana.
Gakara Jean Claude, umuturage w’imyaka 36 y’amavuko utuye mu murenge wa Runda ariko akaba yacukuraga amabuye y’agaciro ya Koruta mu kirombe giherereye mu murenge wa Rukoma kagari ka Murehe, umudugudu wa Rushikiri yakuwe mu kirombe ari muzima nyuma y’amasaha asaga 30 aho byakekwaga ko yapfuye. Bari bamutangiriye ikiriyo, Ibirago n’amashuka byazanywe kumutwaramo bazi ko yapfuye bimwe byasubijwemo ibindi bitabwa mu mugezi.
Abaturage basingije Imana, baririmbye kandi Leta iyobowe na Perezida Kagame bavuga ngo iyo hataba Imana, iyo hataba ubuyobozi buha agaciro umuturage naho yaba umwe baba bamurekeye mukirombe kuko n’ubundi ntawatekerezaga ko akiri muzima.
Gakara Jean Claude ubwe akiva mu kirombe, mu magambo macye yatangarije intyoza.com ati:” Ni ah’Imana n’ubuyobozi bwiza, ni nko kuva murupfu, sinzi uko byagenze, ndabona ubuyobozi ntako butagize, abaturage nta numwe uri murugo iwe, byakozwe n’Imana ikoresha abantu, kubaho k’umuntu ni nk’ubusa ariko iyo Imana mukiri kumwe ubuzima burakomeza.” Avuga ko amaze muri aka kazi imyaka isaga 8 ngo hari benshi bagiye bapfira muri aka kazi ariko ntibibuze akazi gukomeza.
Nyirahakuzimana Eugenie, umuvandimwe wa Gakara yatangarije intyoza.com ko bashimira Imana na Leta y’u Rwanda yaboherereje ubufasha batari babishoboye agashima kandi n’abantu bose babashije kubatabara kuva ikirombe cyariduka kugeza uwo bafataga nk’uwapfuye akuwemo ari muzima.
Agira kandi ati:” Ni mugoroba dutaha twaraje ikiriyo ariko ntabwo twacanye, abantu baraye murugo mu gitondo tuzinduka tuje kurindira ubufasha kuko ubuyobozi bwari bwatwijeje imashini yo kudufasha, twari twateguye amasanduku, twari twazanye imyenda yo kumwambika, twazanye ingobyi n’ibirago byo ku muheka kuko ari munsi y’umusozi, dushimiye Imana ko bisubiyeyo atagiyemo ahubwo ahenda n’amaguru ye ari muzima.”
Nyirahakuzimana, ashimira ubuyobozi ariko by’umwihariko Gitifu w’umurenge wa Rukoma na Komanda waho ngo babagezeho umuntu akigwirwa n’ikirombe ndetse ngo bakabahumuriza, agaya kandi ubuyobozi bw’ibanze bw’aho batuye muri Runda ari naho Gakara atuye ngo kuko babwiyambaje ariko ntibabubone mu kubatabara uretse ngo mudugudu waje ku mugoroba.
Uwingabiye Joseline, umugore wa Gakara bafitanye abana 2 yatangarije intyoza.com ko bari bamaze kwiheba, ko gusa bari bijejwe n’ubuyobozi ubufasha kandi ngo babubonye barashima. Avuga ko bari biteguye ikiriyo ngo kuko nta kuntu bari kugenda ngo baryame amahoro kandi batabona umuntu.
Tuyizere Thadee, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yatangarije intyoza.com ko inkuru y’uko Gakara Jean Claude yagwiriwe n’ikirombe bayimenye batabajwe n’abaturage akigwirwa n’ikirombe mu ma saa tatu za tariki 13 Gicurasi 2017 bagahita batangira kureba uko yatabarwa.
Avuga ko umusozi wamugwiriye nta maboko gusa y’abaturage yari kugira icyo akora ari nabwo bashatse uko bakoresha imashini ibishoboye. byatwaye amasaha agera kuri atatu ngo imashini imugereho. avuga ko bashimira Imana kuba umuntu yakuwemo akiri muzima, ashimira abaturage batabaye kubwinshi, avuga ko igiciro cy’ibyatanzwe ngo Gakara aboneke bigoye kubishyira mu mafaranga, gusa ngo mu modoka bashyizemo ibihumbi 200 by’amavuta nabyo byashize. avuga ko ibindi bitarabarwa uretse ko ngo hari ibyo utabona uko ubara nkaho avuga abaturage bahabaye kuva ikirombe kiriduka kugera umuntu akuwemo, ati imibyizi y’abaturage basaga 2000 wayibara ute n’ibindi!?
Gakara, nyuma yo gukurwa mukirombe yajyanywe ku bitaro bya Remera Rukoma ngo asuzumwe. Mu bizami abaganga bahise bamufata bavuze ko nta kibazo, ko gusa agomba kunyuzwa mucyuma ngo barebe byimbitse ko nta kibazo yagize. yiswe amazina atari macye, bamwe bati ni Muzuka, abandi bati Kazarama n’ayandi.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
Imana ni Umutabazi ukomeye kandi isumba abatabazi bose Ku isi ya Rurema . Gakara atangire akorere Imana no gutanga ubuhamya , ubundi Yesu azamutware ku munsi wagenwe . Imana ihabwe icyubahiro. Amen.