Uko abaturage bishimiye uburyo bayobowe byashyizwe ahagaragara
Intara y’amajyepfo yagaragarijwe na RGB uko abaturage bahagaze mu kwishimira imiyoborere na serivisi bahabwa.
Mu bushakashatsi ngaruka mwaka bukorwa n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB , bwagaragaje ko intara y’amajyepfo ugereranije n’umwaka washize wa 2014 hari intambwe yatewe muri uyu mwaka wa 2015 mu guha abaturage imiyoborere myiza na serivise inoze.
Profeseri Shyaka Anastase umuyobozi mukuru wa RGB mu imurikwa ry’ubu bushakashatsi , yabwiye abayobozi b’intara y’amajyepfo hamwe n’abafatanyabikorwa bo muri iyi ntara ko ikigo ayoboye gishima intera bamaze kugeraho mu miyoborere no guha serivisi nziza abaturage.
Profeseri Shyaka avuga umumaro w’ubu bushakashatsi agira ati
ubu bushakashatsi rero bufasha kunoza imiyoborere n’imikorere n’imitangire ya serivisi mu nzego zose no kwihutisha iterambere kubera ko ibitagenda turabigaragaza abaturage bakavuga uko babona ibintu noneho inzego zibishinzwe zigafata ingamba zuko zabinoza kugirango igipimo cyo kwishima cyabo cyangwa cyo kunyurwa n’ibyo bakorerwa kizamuke .
Mugihe umwaka ushize intara y’amajyepfo mu turere icumi twambere mu gihugu twakoze neza yari ifitemo kamwe gusa , ubu siko byagenze kuko muturere cumi twambere tune muri two ni utw’iyi ntara nkuko byagaragajwe n’ubushakashatsi.
Nubwo abaturage bishimira uko bayobowe ndetse bakanashima serivisi bahabwa n’ubuyobozi ngo ishyamba si ryeru mugice kirebana n’icy’ubuhinzi n’ubworozi ngo kuko abaturage bagaragaje ko batishimiye ibibakorerwa.
Bimwe mu bituma abaturage batishimira ibyo bakorerwa muri iki gice cy’ubuhinzi n’ubworozi bishingiye k’uko batabona neza ifumbire , uko batabona amasoko y’ibyo baba bejeje , uburyo batabona neza imbuto z’indobanure aho usanga igipimo cy’abatanyuzwe kiri hejuru.
Guverineri Munyantwari Alphonse uyoboye intara y’amajyepfo hamwe n’abafatanyabikorwa ntabwo banyuranya n’ubushakashatsi ariko bakavuga ko kubyo abaturage bishimiye bazarushaho kubikora neza kurusha ndetse n’ibyo batishimira bakagerageza kubikosora kugirango bigende neza.
Guverineri , avuga ko gushyira hamwe kw’inzego zigize intara hamwe n’abafatanyabikorwa bafite aribyo bizababashisha gukorera neza abaturage ndetse no gufasha kugira icyo bahindura mubyo abaturage batishimira cyane mubuhinzi n’ubworozi bagamije iterambere rirambye.