Kamonyi: Amadini n’amatorero yashimye ibyiza Imana yakoreye u Rwanda
Mu giterane Mpuza matorero akorera mu karere ka Kamonyi, cyahawe insanganyamatsiko ya “Rwanda Shima Imana” bakanongeraho “Kamonyi Shima Imana”, hishimiwe ibyiza Imana imaze gukorera u Rwanda, abakirisitu basabwa kugandukira Imana n’Igihugu.
Abanyamatorero n’Amadini bakorera mu karere ka Kamonyi, kuri iki cyumweru tariki 2 Nyakanga 2017 bahuriye mu giterane bise “Rwanda Shima Imana” bahimbaje Imana bafatanije n’ubuyobozi bw’akarere ndetse bayishimira ibyiza yakoreye Igihugu n’Abanyarwanda, bashimye aho igejeje imirimo myiza ikorera Igihugu n’iterambere rimaze kugerwaho.
Muri iki giterane, abayoboke b’aya madini n’amatorero bakaba ari nabo baturage b’Igihugu basabwe kugira indangagaciro z’umukirisitu mwiza n’umunyarwanda mwiza ugandukira Imana n’ubuyobozi agakora aharanira ubumwe n’iterambere ry’Igihugu.
Harerimana Jean Bosco, umuturage witabiriye iki giterane avuga ko yungukiyemo byinshi birimo; gufashwa mu by’umwuka, indirimbo nziza z’abahanzi, ijambo ry’Imana hamwe no gusubiza amaso inyuma akareba ibyiza Imana imaze gukorera Igihugu n’abanyarwanda nuburyo bwo gukomeza kubisigasira.
Pasiteri Bizimana Jerome, Perezida w’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu karere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko iki giterane kigamije ahanini; kwibutsa Abanyarwanda ari nabo bakirisitu bayobora kwibuka ibyiza Imana yagejeje ku banyarwanda hamwe n’imirimo myiza Imana yagiye ikorera u Rwanda.
Yagize ati:” Ibyiza byose dufite muri iki gihugu tubikomora ku mana, biri mu rwego rwo kongera kwibutsa abanyarwanda ari nabo bakirisitu tuyobora kwibuka ibyiza Imana yatugejejeho, imirimo myiza Imana yagiye ikorera u Rwanda, imirimo yagiye ikorera amatorero n’amadini. Tugomba gushima Imana kuko niyo mugenga wa byose niyo ituyobora.”
Pasiteri Jerome, avuga kandi ko abantu bagomba kwirinda akaga gakomeye ko kwibagirwa, agira ati:” Ntabwo abantu bagomba kwibagirwa ibyiza bagezeho nuwo babikesha. Iki giterane kirimo inyungu nyinshi; nk’imibanire, ubumwe n’ubwiyunge, inyungu yo gushimira Imana hamwe hadashingiwe ku idini ya buri wese n’ibindi.”
Yavuze kandi ko Abanyarwanda bose bagomba gutekereza kubyiza bamaze kugeraho, ubuyobozi bwiza bwatumye bigerwaho. Avuga ko abagomba kuzitabira amatora basabwa gushishoza bakazatora umuyobozi mwiza uzakomeza kuyobora abanyarwanda akanakomeza gusigasira ibyiza byagezweho bishimangira gukomeza gutera imbere.
Tuyizere Thadee, umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Kamonyi yatangarije intyoza.com ko iki giterane gifasha cyane ubuyobozi cyane ko ngo mu itegurwa ryacyo ubuyobozi bubigiramo uruhare.
Agira ati:” Bidufasha mu rwego rwa Mobilisation y’abaturage (ubukangurambaga).kuba abantu bahurira hamwe, murabizi ko amadini n’amatorero afite imbaraga, afite abantu benshi, kuba rero bicaranye n’ubuyobozi bigaragaza ko gahunda zose tuyihuriyeho. Icyo tubabwira no mu idini bakakibabwira birushaho kwihuta, uyu ni nk’umwanya wo kwishimira ibyiza twagezeho ariko no guhiga imihigo mishya no kuragiza u Rwanda Imana kugira ngo dukomeze dutere imbere.
Iki giterane cy’abagize ihuriro ry’amadini n’amatorero mu karere ka Kamonyi, ni ngaruka mwaka, bagomba kuzirikana no guhora bibuka ibyiza Imana imaze gukorera abanyarwanda, aho yabakuye, aho bageze naho bagomba gushyira imbaraga ngo bakomeze gutera imbere basigasira ibyiza byagezweho.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com