Dr Frank Habineza yagereranijwe n’Ingagi zo mubirunga anabwirwa ko akwiye kuzibera perezida
Umukandida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (The Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza yibasiwe bikomeye n’uwamugereranije n’Ingagi akanamubwira ko aberanye no kuzibera Perezida.
Uwitwa Chantal Rauch, mu ntangiriro z’iki cyumweru abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Facebook yibasiye Dr Frank Habineza, yavuze ko akwiye kuba Perezida w’Ingagi zo mubirunga ndetse avuga ko asa nazo.
Chantal Rauch yagize ati:” Njyewe rwose namufata akaba Perezida ya za Gorilla (Ingagi) zacu zo muri Park. Erega nazo zikeneye umuntu nkuriya.”
Amagambo ya Chantal Rauch ntabwo yakiriwe neza na Dr Frank Habineza, akiyaboa nawe yahise asubiza akoresheje urubuga rwe rwa Twitter avuga ko aya magambo yuzuyemo amacakubiri ko ndetse Leta ikwiye kubikurikirana mu maguru mashya.
Dr Habineza, abinyujije kuri Twitter ye yagize ati:” Turasaba Leta y’u Rwanda kureba ubu butumwa bw’amacakubiri bwa Chantal Rauch, ngo ko nkwiriye kuba Perezida w’Ingagi ko zikeneye Perezida.”
Dr Frank Habineza, mu magambo yagiye yandika abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yagaragazaga ko yizeye neza ubutabera bwa Leta y’u Rwanda mu kumurenganura.
Dr Frank Habineza, ni umukandida watanzwe n’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ( The Democratic Green Party of Rwanda) ngo azarihagararire mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe tariki 3 n’iya 4 Kanama 2017.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com