Kamonyi: DASSO yatawe muri yombi azira ruswa
Uwishyaka perpetue, DASSO mu murenge wa Rugarika akagari ka Kigese yatawe muri yombi n’inzego za Polisi ubwo yakiraga Ruswa y’umuturage y’ibihumbi 30,000 y’u Rwanda.
DASSO Uwishyaka Perpetue, ukorera mu murenge wa Rugarika mu kagari ka Kigese. Kuri uyu mugoroba wa tariki 11 Nyakanga 2017 yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka kamonyi ubwo yakiraga ruswa y’umuturage yabwiraga ko agomba ku mufasha mu kubona ibyangombwa byo kubaka.
DASSO Uwishyaka, yafatiwe mu murenge wa Runda mu kagari ka Ruyenzi aho yari yahanye gahunda n’umuturage wagombaga ku muha aya mafaranga ibihumbi 30 by’u Rwanda. Akimara gutabwa muri yombi yajyanywe gufungirwa kuri Sitasiyo ya polisi ya Runda ari naho araye.
Renzaho Nepomuscene, umuturage wagombaga guha DASSO amafaranga, yatangarije intyoza.com ko ahubwo aya mafaranga ibihumbi 30 ari macye kuyo yari yaramuhaye, avuga ko hari ibihumbi 200 yari yarabanje kumuha mbere yubaka inzu.
Renzaho yagize ati:” Nagiye kwaka icyangombwa cyo kubaka anyizeza ko ni muha ibihumbi 200 yabikora akakinzanira, narabimuhaye ambwira ko azakinzanira ariko ko azabicisha k’ushinzwe imiturire mu kagari no mu murenge. Byarangiye ntakibonye ariko arambwira ngo ni ngende nubake ntawe uzankoraho, narayamuhaye ndagenda ndubaka maze kubaka inzu ndayitaha nshaka kubaka igikoni maze nacyo aza ku nyaka amafaranga ariko mbikurikiye nsanga nta n’aho bihuriye. Mbibajije bambwira ko nazagaragaza igihanga cy’uko koko ayo mafaranga akunda kuyafata avuye mu maboko yanjye. Amafaranga nibwo yansabye kuyamuha none ndayamuhereza bamufata gutyo.”
Nsengiyumva Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika yemereye intyoza.com ko uyu mu DASSO Uwishyaka yakoreraga mu murenge wa Rugarika ayobora mu kagari ka Kigese, ko yatawe muri yombi ariko ko nta byinshi yavuga ku ifatwa ry. Avuga kandi ko uyu abaye uwa kabiri mu gihe kitarenze ibyumweru 2 utawe muri yombi n’inzego za Polisi nyuma y’umwunzi wafashwe mu cyumweru gishize azira ruswa y’ibihumbi 10 by’u Rwanda aho ubu yashyikirijwe ubutabera.
IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo avugana n’intyoza.com k’umurongo wa terefone ngendanwa, yatangaje ko aya makuru yari atarayabona ko agiye kubaza, ubwo twongeraga ku muvugisha yavuze ko yari atarayahabwa, yari agitegereje.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com