Urupfu rwe ruzabazwa ababyeyi be n’abavandimwe bamukubise
Umusore wo mukigero cy’imyaka24 y’amavuko yakubiswe n’uwamubyaye n’abavandimwe be bimuviramo urupfu.
Bigaruka Isaac , wo mu murenge wa Ngamba akagari ka Kabuga , umudugudu wa musenyi ho mu karere ka kamonyi kuri iki cyumweru taliki ya 20 ukuboza 2015 ahagana saa tatu za mugitondo yakubiswe inkoni nyinshi n’uwamwibyariye n’abavandimwe be birangira apfuye .
Bigaruka Isaac mwene Munyakayanza Evaliste na Urayeneza Bernadette ,yashyinguwe taliki ya 21 ukuboza 2015 nyuma y’urupfu bivugwa ko rwatewe n’inkoni nyinshi yakubiswe na se hamwe n’abavandimwe be batatu, babiri baba i Kigali aho nyuma yo kumuhorahoza bahise basubira i Kigali bakaba batanaje kumushyingura , undi umwe ariwe Hagumagutuma Alphonse akaba ari umwarimu ku kigo cy’amashuri abanza cya Kabasare muri uyu murenge wa ngamba.
Ubwo intyoza.com yageraga aharimo hashyingurwa nyakwigendera, bamwe mu baturage baganiriye nayo bavuga ko uyu Bigaruka mubusanzwe atari abanye neza na papa we ari nawe ushobora kuba yaramuhamagariye abavandimwe bagafatanya kumuhondagura kugera apfuye.
Umwe mu baturage utashatse ko tumuvuga amazina , avuga ko urupfu rw’uyu musore rutari rukwiye kabone naho atumvikanaga na se ,ko bitari bikwiye ko bamukura kuri iy’Isi azize inkoni ngo kuko uwananiranye mu muryango igihano kitari ugukubitwa kugera apfuye igitekerezo ahuriyeho na benshi baganiriye n’intyoza.com.
Umuyobozi w’agateganyo w’umurenge wa Ngamba Nduwumwami Deogratias , intyoza.com yaganiriye nawe k’urupfu rwa nyakwigendera , ayitangariza ko bamenye iby’urupfu rwe ku mugoroba akimara gupfa ko ndetse babimenyesheje izindi nzego zirimo na polisi .
Kugera ubwo uyu nyakwigendera yashyingurwaga, abaturage bavuga ko batigeze babona polisi kandi bazi neza ko ubuyobozi bwamenye uru rupfu bityo bakibaza impamvu ,aho bamwe banavuga ko ahari byaterwa nuko polisi bari bafite mu murenge wabo wa ngamba itakihaba ngo kuko bayihakuye.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyepfo CIP Hakizimana Andree ubwo intyoza.com yamuhamagaraga k’umurongo wa telephone , yayitangarije ko iki kibazo atari akizi ko agiye kubaza kugirango atange amakuru yizeye .
Intyoza.com yongeye guhamagara CIP Hakizimana Andree , avuga ko uwo muntu koko yakubiswe bikamuviramo gupfa ko kandi byabereye mu miryango bakabanza kubihishira aho avuga ko babimenye uyu munsi. Avuga kandi ko uwabigizemo uruhare wese agomba kubiryozwa ngo kuko ntawihanira ari nayo mpamvu batangiye kubikurikirana.
CIP Hakizimana yabwiye intyoza.com ko kuba Polisi itari mu murenge wa ngamba bitababuza gutabara umuturage kandi ari inshingano yabo nka Polisi ,avuga ko kandi bafite Polisi ibashinzwe ya Rukoma ngo habaye hari polisi batabaje ntabikore yabibazwa kugiti cye.
Muri uku kwezi k’ukuboza kutaranashira ,mu karere ka Kamonyi abantu bagera kuri bane intyoza.com yabashije kumenya bamaze kwicwa , barimo uyu Bigaruka tuvuga , barimo umukobwa wiciwe Mugina , umubyeyi wiciwe Rugarika ashinjwa uburozi hamwe n’umusaza wiciwe i Rukoma bashaka kumwambura amafaranga yagurishije inka ye.
Munyaneza Theogene