Rubavu: Abayobozi ba Koperative bane bafunzwe bakurikiranyweho kunyereza asaga Miliyoni 29
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yafashe abagabo bane bari mu buyobozi bwa koperative KOADU bakekwaho icyaha cyo kurigisa umutungo wa koperative bayoboraga usaga miliyoni 29 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abafashwe ni uwari umuyobozi wa Koperative, faustin Mbanjimbere w’imyaka 52 y’amavuko, abandi ni Theophile Ndagijimana w’imyaka 45; Jean Claude Rwango w’imyaka 42 na Justin Uwimana Nyagahunde w’imyaka 37 bose babarizwaga mu buyobozi bw’iriya koperative.
Bose bakaba barafashwe nyuma y’aho hakorewe igenzura n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative, rikagaragazako habayeho inyerezwa rya 29.043.000 muri iyi koperative isanzwe ikora imirimo yo kubaga inka mu mujyi wa Gisenyi; aho bose ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Theobald Kanamugire , yemeje aya makuru maze avuga ko bashyikirijwe ikirego n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative, maze hafatwa uwari umuyobozi wayo n’abacungamari batatu bayo.
CIP Kanamugire atangazako hagati y’umwaka wa 2015 na 2016, iki kigo , nyuma yo gukemanga imicungire y’iyi koperative cyayikozemo igenzuramutungo ryaje kugaragaza ko bamwe mu bayobozi bayo bari baranyereje amafaranga, aho byavugwaga ko uwitwa Nyagahunde wenyine, nk’umuntu ushinzwe amabagiro yakurikiranwagaho miliyoni 25.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yagaye iki gikorwa aho yavuze ko, Leta ishyigikira ikanatera inkunga ibikorwa by’amakoperative nka bumwe mu buryo bwo gufasha abaturage kwiteza imbere maze agira ati:” Hakunze kuboneka bamwe mu bayobora koperative bakarigisa imitungo yazo, si ibyo kwihanganirwa kuko uba uhemukiye abanyamuryango n’imiryango yabo kuko baba barayishyiriyeho kuzamura imibereho yabo.”
Kuri iki gikorwa, CIP Kanamugire yavuze ko kurigisa no konona umutungo ushinzwe gucunga ari icyaha gihanwa n’amategeko bityo abafite ibyo bashinzwe gucunga babyirinda kuko Leta yashyizeho uburyo bwishi bwo gushaka amafaranga bityo ntawe ukwiye kuyashakira mu nzira zitemewe.
CIP Kanamugire yavuze ko bikwiye kubera isomo abandi bari mu buyobozi bw’amakoperative atandukanye bafite umutima wo kunyereza umutungo bashinzwe kandi ko Polisi y’u Rwanda ifite ubushobozi bwo gufata uwo ari we wese uzishora mu bikorwa nk’ibi n’ibindi bisa nkabyo; aho yaboneyeho gushima abaturage bagaragaza ubunyangamugayo batungira agatoki Polisi abo bazi cyangwa bakeka ko ari abagizi ba nabi cyangwa bahungabanya umutekano ku bundi buryo, anabakangurira gukomeza uwo muco wo gutanga amakuru ku nzego zishinzwe umutekano kuko bibafitiye akamaro bikakagirira n’igihugu muri rusange.
Icyaha cyo kurigisa cyangwa konona umutungo ushinzwe gucunga gihanwa n’ingingo ya 325 mu gitabo cy’amategeko ahana aho ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com