Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Amahoro muri Centrafrique bambitswe Imidari y’Ishimwe
Ku itariki ya 15 Nzeri 2017, abapolisi b’u Rwanda 430 barimo ab’igitsinagore 58 bari mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro n’umutekano mu gihugu cya Centrafrique, bambitswe imidari y’ishimwe kubera imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byabaranze mu mirimo bashinzwe.
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango akaba yari Madame Najat Rochdi wungirije intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa byo kurengera imibereho ya muntu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mur iki gihugu (MINUSCA-United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in Central Africa), hakaba hari n’abandi bayobozi muri MINUSCA, abahagarariye ubuyobozi bw’igihugu cya Centrafrique, abahagarariye inzego zishinzwe umutekano zaje kubungabunga amahoro muri iki gihugu, n’abahagarariye abanyarwanda baba muri Centrafrique.
Mu ijambo rye, Madamu Rochdi yashimiye abapolisi b’u Rwanda baje kugarura no kubungabunga amahoro n’umutekano muri iki gihugu kuko bakoze neza akazi kabo.
Yaravuze ati:”Umuryango w’Abibumbye urabashimira uko mwakoze akazi kanyu neza, mwagakoranye ubwitange n’umurava, cyane cyane mu gucungira umutekano abaturage b’abasivili bari bugarijwe n’urupfu.”
Yakomeje ashimira aba bapolisi b’u Rwanda imyitwarire myiza berekana aho bakorera akazi kabo, no kutihanganira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yaravuze ati:”Imyitwarire yanyu n’ubunyamwuga mwerekana mu mirimo yanyu, cyane cyane kutihanganira ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’uko bikwiye kuranga umuntu wese uri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye nk’uko bisabwa n’ubuyobozi bwawo, ni ibyo gushimirwa kandi muzabihorane.”
Madamu Rochdi yashimye imiyoborere y’ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda n’ubwa Polis y’u Rwanda, avuga ko adashidikanya ko ariho abapolisi b’u Rwanda babungabunga amahoro ku Isi bakura urugero rw’imikorere myiza.
Yasoje avuga ko icyicaro cy’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu kizasigarana isura nziza y’aba bapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari, ndetse n’abari mu bindi bihugu u Rwanda rwagiye kubungabungamo amahoro.
Aba bapolisi b’u Rwanda 430 bambitswe imidari y’ishimwe bagizwe n’imitwe itandukanye. Ibiri muri yo ni FPU1 na FPU2, undi mutwe ni ushinzwe kurinda Abayobozi bakuru b’iki gihugu (Protection Support Unit-PSU), n’irindi tsinda rizwi nka IPOs rikora nk’abajyanama.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
intyoza.com