Kamonyi: SACCO Ibonemo Gacurabwenge yahuje abaturage binyuze mu mikino
Mu rwego rwo kwegera abaturage no ku bakangurira kubitsa no kwizigamira, SACCO Ibonemo Gacurabwenge ibinyujije mu mukino w’umupira w’amaguru yahuje abaturage, ibakangurira kugira umuco wo kuzigama no kubitsa, igikorwa cyabereye ku kibuga cya Kamonyi mu murenge wa Gacurabwenge kuri uyu wa gatatu tariki 25 Ukwakira 2017. Hanizihijwe umunsi mpuzamahanga wo Kuzigama.
Umucungamutungo wa SACCO Ibonemo Gacurabwenge, Madamu Uwizeyimana Christine yatangarije intyoza.com ko igikorwa cyo kwegera abaturage no kubahuza binyuze mu mukino w’umupira w’amaguru kiri mu bukangurambaga bugamije kwigisha no gusobanurira abaturage ibyiza byo kubitsa no kuzigama, kubasobanurira Serivise zitangwa n’iyi SACCO no kubibutsa ko ubukungu n’iterambere bishingira ku kugira umuco wo kubitsa no kwizigamira.
Uwizeyimana, avuga ko uretse kwegera abaturage bose ba Gacurabwenge ngo banashakaga by’umwihariko guha urubyiruko rutandukanye ubutumwa burushishikariza gutegura imbere harwo heza ruzigama, by’umwihariko bagana iki kigo cy’Imari abereye umucungamutungo.
Asobanura itandukaniro hagati yo kubitsa no kuzigama, Uwizeyimana yavuze ko kubitsa ari ukugira Konti ushyiraho cyangwa ubitsaho amafaranga ukaba wayabikuza igihe ubishakiye mu gihe kuzigama ari igihe umuntu azana amafaranga ye kuyabitsa by’igihe runaka( gikunze kuba kirekire) bumvikanaho bakanagirana amasezerano. Iyi konti yo kuzigama ngo ntabwo wayibikuzaho uko ubishaka, hubahirizwa amasezerano kandi ngo irungukirwa.
Muri uyu mukino w’umupira w’amaguru wahuje utugari tune tugize umurenge wa Gacurabwenge, ikipe y’Akagari Kigembe niyo yafashe umwanya wambere irahembwa ndetse itwara igikombe, ikipe y’Akagari ka Nkingo yatwaye umwanya wa kabiri, Ikipe y’akagari ka Gihira iba iya Gatatu mu gihe ikipe y’akagari ka Gihinga yaherekeje izindi.
Mu gutanga ibihembo, SACCO Ibonemo Gacurabwenge yahembye abanyamuryango bayo barimo ab’intangarugero mu gukorana nayo neza, ihemba umuturage w’inyangamugayo wahawe amafaranga arenga kuyo yari abikuje akaza kuyasubiza hamwe kandi n’undi w’umugenerwabikorwa wa VUP wafashe inguzanyo akayikoresha ndetse akishyura neza.
SACCO Ibonemo Gacurabwenge, mu gukangurira abaturage ba Gacurabwenge kubitsa no kuzigama ikabinyuza mu mukino w’umupira w’amaguru ndetse ikabihuza n’umunsi mpuzamahanga wo kuzigama, abaturage bibukijwe ko kubitsa no kuzigama ari ibya buriwese mu bushobozi bwose afite. Hizihijwe kandi Umunsi mpuzamahanga wo kuzigama uba buri mwaka tariki 25. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ” Ubwizigame bwacu, Ubukungu bwacu.” SACCO ibonemo Gacurabwenge igeze ku banyamuryango basaga ibihumbi birindwi magana atanu kandi ngo intego ni ukubona umuturege wese kugera ku mwana abitsa akanizigamira.
Munyaneza Theogene / intyoza.com