Kamonyi: Ruvugizo, umwe mu midugudu ntangarugero mu bufatanye bugana aheza
Umudugudu wa Ruvugizo, uri mu kagari ka Akabashumba ho mu murenge wa Nyamiyaga, abagize Komite nyobozi muri uyu mudugudu bavuga ko bahisemo gushyira hamwe, gukorera hamwe ngo babashe Kwesa imihigo bafatanije n’abaturage bahagarariye. Gahunda y’inama bafite igaragaza icyerekezo bifuza kuganamo.
Abagize Komite y’Umudugudu wa Ruvugizo, mu kiganiro bahaye umunyamakuru w’intyoza.com ubwo yasuraga uyu mudugudu ku mugoroba wa tariki 6 Ugushyingo 2017 bamutangarije ko bahisemo gushyira hamwe, gukorera hamwe bahuza imbaraga n’ibitekerezo mu nama bahuriramo nka Komite ndetse n’ibahuza n’abaturage bagamije kwigira hamwe uko barushaho guteza imbere umudugudu wabo n’abawutuye.
Nsabakuramba Pierre, ashinzwe umutekano mu mudugudu wa Ruvugizo, yabwiye intyoza.com ati ” Turicara mu nama nka Komite, dushyize hamwe nk’ikipe imwe tukareba ikibazo kiri mu mudugudu tukagenda tukagikiranura ntawe uhishe undi, ntawe ubangamiye undi. Guterana kwacu hari inyongera biduha mu mikorere n’imikoranire kuko tuganira ku kibazo, tukakigaho, tugakiza ibibazo by’abaturage kuburyo tubirangiriza iwacu mu mudugudu, ibitunaniye tubyohereza ku kagari.”
Viateur Niyongira, ashinzwe amakuru n’ubuzima, yabwiye intyoza.com ko bahisemo kujya bakora inama n’abaturage bose buri wa kane mu gitondo bizinduye bakajya mu mirimo bamaze kuganira n’abaturage mu rwego rwo kwegeranya ibitekerezo by’abagize umudugudu, bagamije gushaka inzira irambye igana ku iterambere rya buri wese.
Mukanyangezi Sipesiyoza, ari muri Komite y’umudugudu wa Ruvugiro, yabwiye intyoza.com ko nta kimushimisha nko kubona bari hamwe nka Komite, bose biga ku iterambere ry’umudugudu ariko kandi banafasha abaturage bahagarariye gukemura ibibazo. Avuga ko ubufatanye no gushyira hamwe abona ubu bitari byarigeze.
Jeannette Ugirumurera, umujyanama w’umuzima ndetse akaba muri iyi Komite y’umudugudu, yabwiye intyoza.com ati ” Nterwa ishema no kuba hamwe n’abandi, nubwo negera abaturage mu kubakangurira kwita ku buzima cyane nk’ababyeyi batwite mbashishikariza kujya kwipimisha, kurya indyo yuzuye, kugira akarima k’igikoni, kwita ku isuku ndetse nanakangurira umuryango wose ibirebana n’ubuzima muri rusange, inama n’ibitekerezo nsangira na bagenzi banjye bimfasha kunoza inshingano zanjye, icyizere ngirirwa n’abaturage ngikesha gukora no gushyira hamwe na bagenzi banjye.”
Karara Jean de la Croix, Umukuru w’umudugudu wa Ruvugizo yabwiye intyoza.com ko amaze igihe kigera ku kwezi atorewe kuyobora uyu mudugudu, ko gahunda yo kwegerana nk’abagize Komite bayishyizeho bagashyiraho n’umunsi bagamije guhuza imbaraga ziganisha ku gushaka ineza n’iterambere ry’umudugudu bahagarariye.
Binyuze mu gushyira hamwe kwa Komite iyoboye uyu mudugudu wa Ruvugiro, bavuga ubu bufatanye babwitezeho impinduka ziganisha umudugudu wabo ku gutera imbere kandi buri muturage akarushaho kugira uruhare mu bimukorerwa.
Inama y’abagize Komite y’umudugudu wa Ruvugiro iteganijwe kujya iba buri cyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi, bagahuza ibitekerezo, bakareba aho bageze bashyira mu bikorwa ibyo biyemeje, bagategura kandi ibyo kuganira no kungurana inama n’abaturage bahagarariye. Bavuga kandi ko mu nama ya Komite banatumira bamwe mu bafite inshingano zitandukanye mu mudugudu bataba muri Komite bakabungura inama n’ibitekerezo by’icyakorwa ngo barusheho gukorera umuturage neza biteza imbere.
Munyaneza Theogene / intyoza.com