Amerika yatewe umugongo n’ibihugu yashakaga gutera ubwoba ngo biyishyigikire
Mu matora yo kwemeza niba Yerusalemu ikwiye kuba umurwa mukuru wa Isiraheli, mu nama rusange y’umuryango w’abibumbye-ONU yateranye kuri uyu wa kane tariki 21 ukuboza 2017, ibihugu 128 byateye utwatsi icyifuzo cya Amerika cyasaga n’iterabwoba kuri byo ngo byemeze ugushaka kwa Amerika ko Yeruzalemu iba umurwa mukuru wa Isiraheli.
Ibihugu 128 mu nama y’ibihugu bihuriye mu muryango w’abibumbye yateranye kuri uyu wa kane tariki 21 ukuboza 2017, byateye utwatsi igisa n’iterabwoba Perezida Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika yazanye ku bihugu bihabwa inkunga na Amerika, yabikangishaga ko ni bidashyigikira iki cyifuzo bizafungirwa amayira ku mfashanyo.
Mu bihugu 193 bigize umuryango w’Abibumbye, ibihugu 128 byatoye bishimangira ko icyifuzo cya Perezida Donald Trump na Amerika cyo kugira Yerusalemu umurwa mukuru wa Isiraheri kidahabwa agaciro, ibihugu 35 birimo n’u Rwanda kuri iyi ngingo byifashe mu gihe ibindi bihugu 9 byamaganiye kure iki cyifuzo.
Kuri uyu wa gatatu tariki 20 ukuboza 2017 nibwo Perezida Trump mu kiganiro yahaye itangazamakuru yatangaje ko ubwe ari bwikurikiranire iby’aya matora ari bubere muri ONU, ko kandi igihugu kitari bushyigikire Amerika gifashwa nayo kizahura n’ingorane.
Tariki ya 6 ukuboza nibwo Perezida Trump yari yatangaje ko Amerika yemeje Yerusalemu nk’umurwa mukuru wa Isiraheli, ibi byababaje ibihugu bitari bike ariko by’umwihariko abanyepalisitina bahise banabyerekanira mu buryo bunyuranye burimo imyigaragambyo n’ibindi. Bishojwe n’amatora y’ibihugu bigize umuryango w’abibumbye aho icyifuzo cya Trump na Amerika cyanzwe.
Amerika ntabwo yanejejwe na busa n’ibyabaye muri aya matora mu gihe abanyepalesitina ari ibyishimo bisa. Amahanga nayo atitaye kugisa n’iterabwoba rya Perezida Trump cyo kuyafungira amayira y’inkunga n’imfashanyo yateye umugongo iki gihugu cy’igihangange n’umukuru wacyo Donald Trump.
intyoza.com