Abashaka urupfu binyuze mu kwiyahura bakorewe imashini ibihutishiriza urugendo
Kompanyi yakoze imashini 3D pod ishobora gufasha abantu mu buryo bwo kwiyahura byihuse, ivuga ko yizeye ko ishobora gukoreshwa mu Gihugu cy’Ubusuwisi-Swisse mu mwaka utaha. Sarco yabajije umuhanga mu by’amategeko muri Swisse, yasanze iyo mashini itarenga ku mategeko y’icyo Gihugu
Nubwo uyu munyamategeko wabajijwe avuga ko iyi mashine nta mategeko ayibuza gukoreshwa, abandi banyamategeko bafite amakenga kuri ibyo uyu wayikoze yageze ho. Ishyirahamwe ryiyemeje gufasha abiyahura Dignitas, rivuga ko iyo mashini ishobora “kutizerwa cyane“.
Gufasha mu kwiyahura, aho umuntu ahabwa uburyo bwo kurangiza ubuzima bwe, byemewe n’amategeko mu Gihugu cy’Ubusuwisi-Swisse. Abantu bagera 1.300 barapfuye muri ubwo buryo mu mwaka wa 2020.
Nkuko BBC ibitangaza, yaba ufashwa mu kwiyahura cyangwa se mu gupfa kuko ageze kure, aho umuganga arangiza ubuzima bw’umuntu yifuza gupfa, nta na kimwe cyemewe mu Bwongereza.
Uburyo bukoreshwa muri Swisse, ni uguha umuntu ibintu bitandukanye bimeze nk’amazi, mu gihe abinyoye, bishobora kumutwara ubuzima. Bitandukanye n’imashini Pod, ushobora gutereka aho ariho hose, ukayuzuzamo azote igabanya urugero rw’umwuka byihuse.
Ibyo bishobora gutuma umuntu ufungiranyemo atakaza ubwenge agahita apfa mu minota nk’icumi. Iyo mashini Pod ifasha mu kwiyahura yakirizwa imbere, ikaba inafite aho ukanda kugira ngo usohoke igitaraganya mu gihe waba wisubiyeho.
Daniel Huerlimann, umuhanga mu by’amategeko akaba n’umwarimu kuri kaminuza ya St Gallen, yasabwe na Sarco gutekereza niba ikoreshwa rya Pod ritaba rinyuranije n’amategeko ya Swisse.
Yabwiye BBC ko yasanze iyo Pod “nta kintu na kimwe cyo kwa muganga ifite”, ko rero itarebwa n’itegeko ry’Ubusuwisi ryitwa Therapeutic Products Act.
Atekereza kandi ko bitazabangamira amategeko agenga ikoreshwa rya azote, ibirwanisho cyangwa ikoreshwa neza ry’ibintu. Avuga ko “Ibi bisobanura ko Pod itarebwa n’amategeko ya Swisse”.
Ariko Kerstin Noelle Vkinger, umuganga, umucamanza akaba n’umwarimu wa kaminuza i Zurich, yabwiye ikinyamakuru cyo muri Swisse Neue Zurcher Zeitung ati:”Ibintu bijyanye n’ubuvuzi biragenzurwa kuko bigomba gukoreshwa mu nzira nziza gusumba ibindi bintu. Kubera ko ibintu bitajyanye n’ibyo ubuzima bw’abantu, ntibisobanura ko bitarebwa n’ayandi mategeko ajyanye n’igenzurwa ko bikoreshwa neza”.
intyoza