Amajyepfo: Ibibazo ni uruhuri ku bavukanye ubumuga bwo kutavuga no kutumva
Hashize igihe dukurikirana iyi nkuru ku bibazo bibangamiye Abafite ubumuga bukomatanije ndetse twanakoze icukumbura tujya mu turere twa Nyanza, Ruhango, Muhanga ndetse na Kamonyi, aho ababyeyi babyaye abana bakaza kugira ubu bumuga bwo kutavuga no kutumva bibagora mu gihe basaba serivisi, haba cyane cyane kwa muganga bagiye kwivuza ndetse no kubona uko biga, kimwe n’ahandi basaba Serivise bakeneye, usanga kwakirwa ari ingorabahizi.
Bamwe muri aba babyeyi babashije kuganira n’umunyamakuru wa intyoza.com bavuga ko inzego bireba z’ubuyobozi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bakwiye kugira icyo bakora kugirango iki cyiciro cy’abafite ubumuga kitabweho.
Mukangenzi Domitila, atuye mu murenge wa Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga afite umwana w’Umukobwa ufite ubumuga bukomatanyije, harimo kutumva no kutavuga. Yabwiye umunyamakuru ko iyo yarwaye bimusaba kujya kumuvugira ibyo arwaye rimwe na rimwe akaba yamuvuza ibihabanye n’ibyo arwaye kubera ubujiji.
Yagize ati” Uyu mukobwa wanjye, ntabwo abasha kuvuga ndetse no kumva ntabwo bishoboka. Iyo yarwaye binsaba kumuherekeza nkanamuvuza kuko ubwe ntabwo yabivuga, ariko nanjye hari igihe bingora kuko nta shuri yigeze akandagiramo kubera ubushobozi bucye ngo abe yakwivugira akoresheje amarenga afututse “.
Gasana Camiel, afite imyaka 43 atuye mu murenge wa Nyarubaka ho mu karere ka Kamonyi, avuga ko umwana we yagiye kwivuza arwaye ariko ko yahawe imiti imugiraho ingaruka kuko uwamuvuye yamwandikiye imiti y’igifu kandi yarasamye ndetse birangira inda ivuyemo ariko we arasigara.
Gasana ati” Njyewe mbona aba bana ntawo kubavugira bagira kuko usanga bibagora mu gusaba no guhabwa serivisi kuko abazibaha ntabwo babasha kumenya neza ibyo basaba. Usanga kwa muganga nta muntu wavura umuntu ufite ubu bumuga kuko njyewe umwana wanjye yagiyeyo bamuha imiti y’Igifu kandi yarasamye, biza kurangira inda ivuyemo gusa we araho ni muzima”.
Nyaminani Pangarasi w’Imyaka 56, atuye mu murenge wa Ruhango ho mu karere ka Ruhango, yemeza ko bigoye gusaba iyi serivisi kuko henshi yagiye haba ku murenge cyangwa ku karere, usanga abana bafite bene ubu bumuga iyo bahageze baje gusaba ubufasha cyangwa serivisi hifashishwa ufite ubumenyi ku rurimi rw’Amarenga yabura bakamusubizayo, hakaba n’aho ajya guhaha baba inyangamugayo bakamugarurira cyangwa bakamureka akagenda.
Yagize ati” Nkunze kugera ku nzu z’ubutegetsi bitewe n’akazi nkora, ariko ndemeza ko nagiye mbona abafite ubumuga bwo kutumva ndetse ntibabashe no kuvuga baje gusaba serivsi maze hagashakishwa uwamuvugisha yabura agataha ntahabwe serivisi. Hari n’abajya guhaha bakaba batasubizwa amafaranga ndetse hakaba abacuruzi b’inyangamugayo bo bahitamo kubagarurira ariko abandi bo barabihorera pe!”.
Mukamana Drocella atuye mu murenge wa Nyanza, avuga ko aba bana batabona uburyo bwo kubasha kugera mu mashuri ngo bige, ko usanga abo mu miryango yabo babajugunya ndetse barangiza bakanabatwara imitungo yabo mu gihe bayihawe n’ababyeyi. Asanga hakwiye kuboneka uburyo bwo kubafasha bakabona uko bahabwa serivisi nk’uko zihabwa abandi. Avuga ko n’amashuri yabafasha akiri make kandi ko n’andi ahari adafite abafite ubushobozi bwo gufasha bahagije.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ibivugaho iki?
Umunyamabanga muri Minaloc ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Ingabire Assoumpta avuga ko iki kibazo bakimenye kandi bagiye gutangira kwigisha bake bazajya bafasha kugirango aba bavukana ibi bibazo by’ubumuga bukomatanyije nabo bahabwe serivisi aho bazisabira, haba ku bitaro bashaka ubuvuzi, haba no mu buyobozi.
Avuga ko bikwiye, kugirango babashe kwisanzura kandi ko bazagerageza kuganira n’izindi nzego maze abafatanyabikorwa bakabafasha kugirango n’aba basaba serivisi bigishwe neza, ko nubwo bavukana ubu bumuga bakora n’ibindi, ko ndetse hari aho usanga barishyize hamwe bagakora kandi bagatanga umusanzu ku gihugu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga mu Rwanda(NCPD), Emmanuel Ndayisaba avuga ko iki kibazo nabo bakibonye ndetse ko cyatangiye gushakirwa igisubizo cyo guhugura abantu batandukanye bo gufasha aba bafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutavuga.
Yagize ati” Tumaze igihe duhugura abantu batandukanye barimo n’abakozi b’Urwego rw’Ubungenzacyaha (RIB) ndetse na bamwe mu bacamanza kugirango bazajye babasha gufasha ababagana, ariko twanatangiye kujya dufata abakora mu bigo nderabuzima kugirango bajye guhugura abandi maze mu gihe badahari babashe gufashwa. Turabibona ko ari ikibazo gikomeye kuri aba bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva”.
Akomeza avuga ko hagiye gusohoka inkoranyamagambo izajya ikoreshwa n’Abafite ubumuga bwo kutavuga ndetse hakazaba hanarimo ibijyanye n’ururimi rw’amarenga kugirango benshi bazajye babasha ku rwiyigisha .
Hashize igihe abafite ubumuga bagaragaza ibibazo bitandukanye bibangamira ubuzima n’imibereho yabo, birimo n’amashuri ndetse n’ibikorwaremezo harimo ibyorohereza abafite ibibazo by’ingingo. Hagiye humvikana kenshi ko bakwiye kubishakirwa ariko uko umwana uje undi ugataha ibibazo usanga bigihari, hakibazwa amaherezo.
Akimana Jean de Dieu