COVID-19 yabangamiye uburenganzira bw’abanyamakuru mu kubona amakuru no kuyatara
Mu bihe bya Covid-19, bamwe mu banyamakuru bavuga ko uburenganzira bwabo bwo kubona amakuru butubahirizwa ngo babashe kubona amakuru no kuyatara, bityo babashe kuyatangariza abaturage nk’uko mbere byakorwaga iki cyorezo kitaraza.
Mu bihe bisanzwe abafite mu nshingano gutanga amakuru ku banyamakuru mu bigo bitandukanye n’undi wese wifuzaga gutanga amakuru, batumagaho itangazamakuru bakariha amakuru ajya kugezwa ku bandi baturage kimwe n’uko umunyamakuru we yajyaga gutara amakuru mu buryo butamugoye ya kenera umuyobozi akamubona.
Kuri ubu hari amakuru bakenera bakayabura bitewe n’ingamba zo kwirinda Covid-19 nka za Guma Murugo, Guma Mukarere ndetse no gukenera uwaguha amakuru akabura ndetse na bamwe mu bayobozi ugasanga batemera kuyatanga.
Bamwe mu banyamakuru, bavuga ko bitaborohera kubona amakuru ku cyorezo cya Covid-19 kandi ari uburenganzira bwabo bwo kuyabona, kuyatara no kuyatangaza nkuko amategeko abiteganya.
Umwe mu banyamakuru witwa Nshimyumukiza Janvier uzwi ku izina rya Popote ubwo yari mu kiganiro kuri Radiyo Royal Fm cyavuga ku myitwarire y’umunyamakuru mu bihe bya Covid-19 mu kubona no gutara amakuru, yagaragaje ko hari amakuru batabona nyamara bagakwiye kuyabona batiriwe bategereza urupapuro rw’umuhondo rusohokaho imyanzuro y’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri.
Yagize ati: Mu bibazo byambere bihari nuko abantu badafite amakuru ku cyorezo cya corona virusi. Hari ibintu byinshi umuntu aba yibaza kuri iki cyorezo ntabibonere ibisubizo, ntavuge ngo nzajya ntegereza ibyasohotse ku rupapuro rw’umuhondo. Hari byinshi abantu bibaza ku ndwara z’ibyorezo bagakwiye kubonaho amakuru”.
Akomeza ati” Iyo hari indwara z’ibyorezo amakuru menshi aba ari ay’ibihuha, iyo rero ibihuha bihari n’umunyamakuru akaba nta makuru afite kuri byo ngo abashe kwigisha umuturage, ntushobora no kubageraho, nawe nta makuru ubifiteho, Ntabwo bihagije ko Minisitiri yajya kugitangazamakuru kimwe akaba ariho atangira amakuru, ugasanga amakuru arimo aratangwa n’abantu badafite amakuru ahagije ku cyorezo”.
Umuhuzabikorwa wa Paxpress, Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, Twizeyimana Albert Baudouin wari umutumirwa nawe muri icyo kiganiro yavuze ko Hakwiye kubaho uburyo bworohereza umunyamakuru kugera ku makuru nkuko muzindi nzego bikorwa nko mu nzego z’ubuzima uko boroherezwa mu rugendo kugira ngo bagere ku ivuriro n’umunyamakuru agomba kurindwa agahabwa bus-imodoka imufasha kugera ku nkuru.
Albert yagize ati: Birakwiye ko umunyamakuru arindwa kandi akarindwa n’itegeko. Tumaze kubona ko hari aho henshi ku isi uko itangazamakuru rikorwa niho umunyamakuru akwiriye kurindwa by’umwihariko. Duhereye nko kuri Covid-19 abaganga bahabwaga bus zibageza kubitaro, nibyo rwose birakwiye biranihutirwa ariko hakwiye ko haboneka na bus nk’icumi zitwara abanyamakuru mu Rwanda kugira ngo bagere ku nkuru baze bazitangaze mu binyamakuru byabo”.
Avuga kandi ko hari hakwiye ko hongererwa ubushobozi ibitangazamakuru kuko “tubonako iyo umuyobozi runaka yavuze ibitangazamakuru bibitangaza abantu bakabimenya”. Rero birakwiye ko mu byukuri uwo munyamakuru arindwa kandi akarindwa n’itegeko iyo itegeko ridahari bisa nk’aho ari ubuzima busanzwe.
Mugisha Emmanuel, umuyobozi mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) yavuze ko hakenewe cyane uburyo bwo guhuza abayobozi n’itangazamakuru kugira ngo rihabwe amakuru kandi ko bishoboka cyane hatiriwe habaho guhuza abantu imbona nkubune.
Mugisha yagize ati” Itangazamakuru rikwiye koroherezwa mu kubona amakuru rikabigira ibyaryo ku ruhembe rirasaniraho ariko rigashyigikirwa mu buryo bwo guhabwa ubumenyi no mu buryo bw’ubushobozi bw’ibifatika kugira ngo ribashe gukora iyo nshingano neza nkuko tubona muzindi nzego zitandukanye bikorwa. Amakuru nashorwemo imari kandi bikorwe mu buryo buri strategic bikorwe mu buryo butuma umunyarwanda wumva Radiyo ureba televiziyo, usoma amakuru mu bitangazamakuru abona amakuru nyayo Atari ibihuha”.
Abanyamakuru bamenye inshingano zabo guhugura abaturage, gutambutsa amakuru abaturage bakeneye, boroherezwe kubona amakuru kugirango ayo makuru babona babafashe kuyageza kuri rubanda, barinde rubanda kumva ibihuha, habeho uburyo bwo guhuza abayobozi n’abanyamakuru kuko byakuraho ko abayobozi batazongera guhamagarwa kenshi basubiramo ibyo bavuze, ahubwo hakabaho igihe cyo guhura n’inzego z’ubuzima ndetse n’izindi niyo byaba rimwe mu kwezi bitewe n’umwanya bashobora kubona.
Isabella Iradukunda Elisabeth