Kamonyi: Abagize itsinda“ Ijuru rya Kamonyi” bahize gukura abaturage mu mibereho mibi
Perezida w’Itsinda ry’abakora siporo ryitwa “Ijuru rya Kamonyi”, Benedata Zacharie aravuga ko ibikorwa byabo by’umwaka wa 2022 bizashingira mu gufasha abaturage kuzamura imyumvire ku bijyanye n’imibereho myiza ikwiye, aho bazafatanya n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze mu gushakira umuti abakirarana n’amatungo, abatagira ubwiherero n’ibindi bibazo bibangamiye imibereho myiza y’umuturage.
Benedata Zacharie, ibi yabigarutseho mu nteko rusange yo kurebera hamwe ibikorwa bakoze nibyo bateganya gukora mu mwaka ugiye kuza wa 2022, aho bashyize imbere gufatanya n’abaturage n’izindi nzego mu kugira imibereho myiza kuri buri wese.
Yagize ati” Twakoze byinshi dusura bagenzi bacu bagiye bagira ibyishimo, tukifatanya muri ibyo byishimo ndetse n’umubabaro waza tugafatanya, ariko igihe kirageze ngo ibikorwa byacu tubyagure tubigeze no kubaturage duturanye tugamije kubashakira ibyiza bibavana mu mibereho mibi idakwiye umunyarwanda”.
Benedata, akomeza avuga ko mu bikorwa bazibandaho harimo ibijyanye n’ubukangurambaga bwo kwipimisha indwara zitandura no kureba bimwe mu bibuza abaturage kugera ku mibereho myiza n’iterambere.
Avuga ko bateganya gufatanya n’inzego zitandukanye mu gushakira hamwe ibisubizo bikwiye abaturage, bagafasha abadafite ubwiherero bukwiye n’abatagira aho kuba ndetse bakazongeraho no gufasha abadafite ubushobozi bwo kwigurira ubwisungane mu kwivuza.
Uwiragiye Rose, yemeza ko Siporo bakora imaze kubageza kuri byinshi haba mu bitekerezo ndetse no kubafasha kubanirana neza hakiyongeraho ko batekereza neza mu cyatuma bateza imbere abaturage bagenzi babo mu bikorwa bitandukanye byo kubafasha kuva mu bibazo bibangamiye imibereho myiza yabo.
Yagize ati” Siporo dukora niyo kudufasha gukomeza kugifa ubuzima bwiza ndetse tubanirana neza tukirinda amakimbirane, none twagutse turimo gushakisha uburyo dufasha abaturage kugira aho bava naho bagana mu bikorwa bitandukanye, tukarwanya ibibazo bibaheza hasi”.
Iri tsinda rikorana siporo ryibumbiye mu“ Ijuru rya Kamonyi”, riherereye mu Murenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi bakaba bagera ku bantu 51 barimo abagabo 38 n’abagore 13, aho ndetse hari na gahunda yo kwakira abakiri bato. Ni itsinda ryavutse mu kwezi kwa mbere 2020, ritangira rihujwe no gukora Siporo ariko kandi uko iminsi ishira bagenda bagura ibikorwa byabo mu buryo burushaho gutuma begerana ndetse bagakora ibikorwa by’urukundo bibahuriza hamwe, bagafashanya hagati yabo mu buryo butandukanye, kugera n’aho barenze imbibi zabo bwite batangira n’ibikorwa bigamije kurushaho kuzamura imibereho myiza y’abaturage, baba abo baturanye n’abandi.
Akimana Jean de Dieu