Nyabihu: Abagabo b’Umurenge wa Jomba ntibavuga rumwe ku ihame ry’Uburinganire n’ubwuzuzanye
Mu Kiganiro Impuzamiryango Pro-Femmes Twese hamwe yagiranye n’abaturage n’abayobozi mu Murenge wa Jomba Akarere ka Nyabihu kuri uyu wa 23 Nyakanga 2019, bamwe mu bagabo bagaragaje ko imyumvire yabo ikiri hasi ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Gusa hari abagaragaza ko ibi bisa n’igwingira mu myumvire hari abarirenze.
Bamwe mu bagabo b’Umurenge wa Jomba, bavuga ko bakibona mu ndorerwamo y’aho umugabo ari umutware w’urugo ndetse n’iby’urugo ahanini ariwe utekerereza umugore ku buryo umugore ari uwo kumva no kugendera ku byemezo by’umugabo. Gusa hari abandi bagabo babona ko iterambere ry’urugo riri mu maboko y’aba bombi.
Barimucyabo Eric ni umwe mu bagabo ugarazagaza ko ariwe mutware w’urugo, ko ndetse ariwe ugomba gutekerereza umugore n’urugo muri rusange igikwiye mu bijyanye n’imicungire y’urugo.
Ati “ Iwanjye nta buringanire bubaho kuko byanze bikunze ntekerereza urugo rwanjye nk’umugabo kuko n’iyo bavuze ngo shefu w’urugo nta wundi, nti bazana umugore, nti bazana umwana ahubwo ni njye witaba”.
Barimucyabo, ntakozwa iby’uburinganire ngo kuko bidashoboka. Gusa avuga ko ubwuzuzanye bwo bushoboka kuko mu rugo hari iby’umugabo n’umugore bahuriramo bisaba ko buri umwe agira uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Uwitwa Theogene ni urugero rwiza rwa bamwe mu bagabo batarumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye n’ubwo ubona afite inyota yo kubisobanura nk’ubyumva imbere y’abandi bagabo ariko yagera hagati agasobanya.
Ku ruhande rumwe avuga ko Uburinganire kuri we ari ukuringanira imbere y’amategeko naho ubwuzuzanye bukaba mu bikorwa bindi bisanzwe by’urugo aho umugabo n’umugore bumvikana imicungire yarwo.
Ariko kandi, avuga ko yemera ko umugabo ari umutware w’urugo ngo kuko n’iyo ikibazo kije akenshi kibazwa umugabo. Avugako ku bijyanye n’ubwuzuzanye iyo mu rugo hari ubwumvikane no gushyira hamwe umugabo areba umugore bagafatanya gukemura ikibazo.
Theogene, kurundi ruhande agaruka agaragaza ko atemera uburinganire nyamara atangira avuga ko abwemera mu buryo bw’amategeko. Ati “ Ikibazo ni uko abadamu babyumva nabi kuko bavuga uburinganire bakumva ko icyo aricyo cyose aringaniye n’umugabo kandi ntabwo byashoboka”.
Bapfakwita Yonahi we asanga urugo rutaganira nta bwuzuzanye n’uburunganire buharangwa. Ati “ Yaba umugabo afite uruhare mu kugwingiza urugo, yaba umugore afite uruhare rwo kugwingiza urugo kandi bose baba bagwingiza abana. Ibyo bituruka ku myumvire mibi, umugore akavuga ngo njyewe bampaye ijambo wa mugabo we uzanywa icupa nywe irindi. Ubundi bagomba kujya inama ku buryo bamenya uko urugo rubaho. Abantu baganiriye bakuzuzanya bakemura ibyabo ku buryo nta n’umuyobozi uza mubyabo. Abantu bataganiriye bahora mu bibazo, abaganiriye nta n’umenya ibyabo”.
Umulisa Angelique, umukozi w’impuzamiryango pro-Femmes yabwiye aba baturage ko bagomba kumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bagamije kubaka umuryango ufite icyerekezo kizima no kwirinda ibibazo n’amakimbirane mu muryango.
Yababwiye kandi ati “ Kuringanira ni ukuringanira imbere y’amategeko. Kuringanira bisobanuye ko ubanza guha agaciro mugenzi wawe, kandi ukamubona nk’uwo amategeko aha uburenganzira bungana n’ubwawe. Uburinganire ni uburenganzira duhabwa n’amategeko kubera ko twese turi abantu”.
Musirikare Albert, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jomba ahamya ko nubwo hakiri intambwe yo gutera ku bijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ugereranije n’aho bavuye ngo ibimaze gukorwa ni byinshi muri aka gace aho umugore mbere atagiraga ijambo.
Ati “ Muri uyu murenge wacu hagiye hari amateka asa n’ayihariye aho hagiye haba ubuharike, gukubita abagore cyangwa se kubahohotera muri rusanjye, ariko kubera Politiki ya Leta nziza yigisha abantu bose uburinganire ndetse n’ubwuzuzanye iyo urebye ubona hari aho twavuye ndetse n’aho tugeze. Turacyafite intambwe ariko nkurikije aho twavuye nahamya ko iyo dusigaje ariyo ntoya”.
Akomeza ati “ Nk’ikijyanye n’ubuharike gisa nk’aho kimaze gucika kuko nta mugabo ukizana abagore 2 cyangwa batatu, abantu bakuru nibo bakibafite ariko abasore n’inkumi bagishaka usanga bitabira gusezerana imbere y’amategeko kandi bakazana umugore umwe. Turacyigisha cyane ku bijyanye n’imicungire y’umutungo w’abashakanye aho umugabo acyumva ko ajya gusumba ho umugore gatoya”.
Musirikare, Gitifu w’Umurenge wa Jomba avuga ko ibikigaragara nk’ibisigisigi by’amateka yihariye y’aka gace aho abagabo batakunze guha agaciro umugore barimo kurwana nabyo kandi ko bafite icyizere ko mu mwaka wa 2020 bazaba bageze ku kigero bifuza kubonaho buri muturage ku bijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Zimwe mu ngamba ubuyobozi bw’Umurenge wa Jomba bufite mu kwimakaza umuco w’uburinganire n’ubwuzuzanye zirimo gukora ubukangurambaga bumanuka kugera ku muturage, kugera n’ubwo ubuyobozi bujya kubasezeranyiriza ku rwego rw’Akagari hagamijwe kubaha Serivise inoze no kubereka ibyiza byo gusezerana n’umugore umwe ariko kandi no kumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye birinda ihohoterwa iryo ariryo ryose.
Munyaneza Theogene / intyoza.com