Radio Ishingiro yikuye mu maradiyo atambutsa ikiganiro “Uruhare rw’Abanyamadini mu kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside”
Ubuyobozi bwa Radio Ishingiro( Radio y’Abaturage) ifite icyicaro mu Karere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa 21 Werurwe 2021 bwatangaje ko butari butambutse ikiganiro kinyura ku maradiyo atandukanye kuko abatumirwa badahuye n’insanganyamatsiko yatanzwe. Bubona ko byaba ari uguha abaturage ibidakwiye.
Insanganyamatsiko y’iki kiganiro yagiraga iti” Uruhare rw’Abanyamadini mu kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside”. Mu gutumira, abatumirwa ni Thom Ndahiro uzwi nk’impuguke n’Umushakashatsi, hanatumiwe kandi Laurence Mukayiranga, Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.
Ildephonse Sinabubariraga, Umuyobozi wa Radio Ishingiro yabwiye intyoza.com ko impamvu nyamukuru yo kwikura mu maradio yagombaga gutambutsa iki kiganiro ari uko abatumiwe ntaho bahuriye n’Insanganyamatsiko y’ikiganiro. Akabona ko badakwiye guha abaturage ikiganiro nk’iki.
Ati” Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko nziza “uruhare rw’amadini mu bumwe n’ubwiyunge“. Urebye iyi nsanganyamatsiko twari twizeyemo amadini afite abayoboke benshi kandi yagize uruhare mu bumwe n’ubwiyunge nka Kiliziya Gatolika. Hari Abapadiri, ba Musenyeri n’abandi bihayimana bo mu madini atandukanye bagize uruhare runini mu kunga ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda. Abo bose ntibabonetse”.
Akomeza ati“ Ntabwo rero ikiganiro gifite insanganyamatsiko nziza ariko kidafite abatumirwa bari ku rwego rw’ikiganiro twagicishaho kuko abatumirwa nyabo ni ikintu cy’ingenzi mu kiganiro no mu bo gihindura. Duha rubanda ibyo tubona bifite icyo bihindura mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ni ihame dusanganwe, “iyo bibayeho ko umuntu adafite icyo kuvuga, adafite abatumirwa nyabo, icyo gihe duhitamo gucishaho umuziki, Ibi nibyo bituma Radio yacu yisanisha na rubanda”.
Uretse uyu muyobozi wa Radio Ishingiro wanenze uburyo ikiganiro cyatumiwemo abadafite aho bahuriye n’insanganyamatsiko, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye za Whatsapp benshi bagaragaje ko bishimiye insanganyamatsiko yateguwe, ariko banenga cyane abatumirwa kuko ngo ntacyo bavuga ku nsanganyamatsiko itabareba, bavuga ko byari kuba byiza niba abateguye ikiganiro babuze abatumirwa, ko bari kwiganirira hagati yabo, aho gukora ikiganiro kidafite abatumirwa bahuye n’ikivugwa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com