Ruhango: Amarushanwa mu mikino itandukanye yateguwe na RPF-Inkotanyi yasojwe, abahize abandi batwara ibihembo
Nyuma y’aho horohejwe ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 yari yaratumye ibikorwa bihuza abantu benshi bihagarara, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu murenge wa Ruhango babyukije bimwe mu bikorwa bifasha abaturage guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho mibi, banaboneraho gutegura amarushanwa mu mikino itandukanye, abahize abandi muri yo begukana ibihembo.
Ni ubukangurambaga bwatangijwe nyuma y’icyorezo cya COVID-19 mu murenge wa Ruhango, aho bwaherekejwe n’Amarushanwa yashojwe mu mpere z’iki cyumweru cya tariki ya 16 Nyakanga 2022, yitabiriwe n’abatarabigize umwuga batwara amagare.
Isiganwa ry’aya magare, yahagurukiye kuri sitasiyo ya essansi ya Merez ugana i Kinazi aca kuri Gare azamuka aho bita kuri 40 akomeza agana i Muhanga, baca i Bunyogombe basoreza i Kibingo ku kibuga cya Gs Indangaburezi, aho ndetse habereye Amarushanwa y’imbyino ndetse no gukina umupira w’amaguru.
Komiseri mu muryango wa FPR-Inkotanyi mu ishami ry’imibereho myiza mu karere ka Ruhango, Nyiranshuti Jeanne D’Arc yemeza ko aya marushanwa yagaragayemo abanyempano bakwiye gukomeza gufashwa ndetse bikajyana no gutanga ubutumwa butandukanye no gutoza abakiri bato umuco wo kwigira no gufashanya.
Yagize ati” Aya marushanwa yaje akenewe kandi agaragaza ko abayakina bafite impano zitangaje zikwiye gukomeza gufashwa. Byanafashije umuryango wacu gukomeza kwesa imihigo y’ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame yemereye abaturage kandi twizeye ko ubutumwa twashakaga gutanga bwabagezeho, baba abakuru n’abato kugirango bakomeze kugira umuco mwiza wo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byacu dufite by’imibereho mibi ikwiye kuba myiza kurushaho”.
Niyombabazi Eric watsinze abandi mu gutwara amagere agahembwa igare rya siporo yashimiye umuryango FPR-Inkotanyi wateguye aya marushanwa agahuza ab’ingeri zitandukanye bakagaragaza impano zabo. Ahamya ko ubutumwa bwatanzwe yizera ko bwageze kure. Asaba urubyiruko kwirinda ibyatuma rwishora mu bidafite umumaro.
Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu murenge wa Ruhango, Munyaneza Jean Claude yabwiye intyoza ko bajya gutekereza gushyiraho iri rushanwa bashakaga gusabana n’abatuye uyu murenge ndetse no kubibutsa ko ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo bidakwiye kubabuza ibyishimo.
Akomeza yemeza ko hanatanzwe ubutumwa bwo kurwanya imirire mibi n’Igwingira mu bana, kubakira abadafite amacumbi yo kubamo n’ubwiherero, Gutanga inka muri Gahunda ya Girinka, Kwegereza abaturage ibikorwa rusange, Gufasha abatishoboye no kubaka ibiro by’imidigudu n’ibindi.
Yongeyeho ko ibi bikorwa bizahoraho kandi bikajya biba ngarukamwaka kugirango abanyamuryango bakomeze kwishimira ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repuburika yemereye abaturage bagenda begerezwa.
Aya marushanwa aje akurikira bimwe mu bikorwa byari byarashyizwe mu mihigo byagiye bigerwaho birimo; Kubaka ibiro by’imidugudu 118 mu karere ka Ruhango ndetse no kubakira amacumbi abatayagira, hamwe no kubaha inka muri Gahunda ya Gira Inka.
Dore uko Abarushije abandi bahembwe;
Mu mupira w’amaguru: Abagore banganije 0-0 batera penality: Munini 4 -1 Gikoma.
Mu mupira w’amaguru : Abagabo, Nyamagana 2-0 Bunyogombe
Buri Kipe ya 1 yabonye 30,000 frw naho buri Ekipe ya 2 ibona 15000 frw
Mu magare hahembwe 4:
-1yahawe igare rya siporo
-2 yahawe amafaranga ibihumbi 30,000 frw
-3 yahawe amafaranga ibihumbi 15000 frw
Hanitabiriye umukobwa 1 ariwe wahembwe nk’uwa Kane, akaba yashimiwe ndetse ahabwa amafaranga ibihumbi 10,000 frw
Mu cyiciro cya II cy’Imbyino, hahembwe utugali twitwaye neza;
- Gikoma: 30,000 frw
- Musamo: 20000 frw
- Nyamagana: 15000frw
Akimana Jean de Dieu