Uganda: Umugore utwite ari muri 15 bashinjwa ibitero by’ubwiyahuzi i Kampala
Urukiko muri Uganda rurashinja abantu 15, barimo umugore utwite, iterabwoba kubera uruhare bikekwa ko bagize mu bitero byinshi byabaye muri icyo Gihugu mu murwa mu kuru Kampala.
Benshi muri abo bashinjwe ko ari abanywanyi ba Allied Democratic Forces (ADF) , umutwe w’abarwanyi uri muyigize umutwe wa Islamic State. Abategetsi bavuga ko uwo mutwe uri inyuma y’ibitero by’ama bombe biherutse kuba muri icyo gihugu.
Ingabo za Uganda muri ibi bihe, ziri kugaba ibitero kuri ADF muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo bihana urubibe. Uwo mutwe washinzwe mu myaka ya 1990 n’abanya-Uganda bari bashegeshwe n’uburyo Leta yari ifashe aba Islam, ariko wakuwe mu birindiro warimo mu ntara y’imisozi ya Rwenzori mu burengerazuba bwa Uganda, aho abagwanyi bawo bateraga abanyagihugu bagatwika amashuri mu ntangiriro za 2000.
Ibitero byo mu kwezi kwa 10 n’ibibombe bitatu by’abiyahuzi ku murwa mukuru mu kwezi kwa 11 byakanguye abategetsi ku buryo ibikorwa by’uyu mutwe bihora bihindagurika.
Igipolisi cyabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko abakekwa 15 bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, gufasha no gukora iterabwoba hamwe no kuba mu mutwe w’iterabwoba, kandi bazaguma bafunzwe gushyika umunsi wo gusubira kwitaba urukiko ku wa 13 ukwezi kwa mbere.
Abashinjwa, ntibavuze ko bemera cyangwa bahakana ibyaha bashinjwa. Muri uku kwezi, igihugu cya Congo cyemeye ibyo cyasabwe na Uganda ko igaba ibitero birimo n’iby’indege n’ingabo zirwanira ku butaka mu ntara y’uburasirazuba bw’iki gihugu mu kurwanya ADF.
intyoza