Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda yahinduriwe imirimo
Brig.General Joseph Nzabamwita wari umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda yahinduriwe imirimo, yagizwe umunyamabanga mukuru w’urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS).
Mu itangazo rituruka muri Perezidansi y’u Rwanda, umukuru w’Igihugu cy’u rwanda Paul Kagame, ashingiye kubiteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112, bamwe mu bakuru mu gisirikare bahawe imirimo mishya bakurwa muyo bari barimo.
Uretse Brig. General Nzabamwita Joseph wakuwe ku kuba umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda akagirwa umukuru w’urwego rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS) hari n’abandi bahinduriwe imirimo.
- Brig.General Joseph Nzabamwita, yagizwe umunyamabanga mukuru w’urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).
- Lieutenant General Emmanuel Karenzi Karake, yagizwe Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya Gisirikare.
- Lieutenant Colonel Patrick Karuretwa, yagizwe Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika.
Intyoza.com