Perezida Kagame yakoranye umuganda n’abaturage bo muri Rubavu- Amafoto
Mu gikorwa cy’umuganda rusange cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Werurwe 2016, Perezida Kagame yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba muri iki gikorwa batera ibiti by’imikindo mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Perezida Kagame yakoranye umuganda n’aba baturage mu gihe ari mu ruzinduko mu karere ka Gakenke na Rubavu, nyuma yawo akaba yahise ahura n’abaturage kuri sitade Umuganda.
Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku baturage batuye mu karere ka Rubavu, yabibukije ko bakwiye kubyaza umusaruro agace batuyemo, ko ari amahirwe kuri bo kuba batuye ku mupaka w’u Rwanda bakaba bahana imbibi n’ibindi bihugu.
Ati: “Mukoreshe amahirwe mufite yo guhana imbibi n’ibindi bihugu, maze mwagure isoko ryanyu,…Tugomba gukoresha uburyo buhari tukongera umusaruro uva mu buhinzi ndetse n’agaciro k’iby’iwacu”.
Perezida Kagame akaba asaba abaturage ba Rubavu n’abandi banyarwanda bose muri rusange gukorera hamwe harindwa ibikorwa remezo byagezweho n’ibindi byose muri rusange, akaba na none asaba aba baturage gukomera ku isuku bakayigira umuco.
Amafoto: Village Urugwiro
intyoza.com