Kamonyi na Muhanga basabwe gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bwubahirije amategeko
Bamwe mu baturage batuye uturere twa Kamonyi na Muhanga, basabwe kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abaturage bagera kuri 350 bo mu tugari dutatu two mu karere ka Muhanga na Kamonyi bakanguriwe kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abo muri Muhanga bahawe ubu butumwa ni abatuye mu kagari ka Butare ho mu murenge wa Kabacuzi, hamwe n’abo mu ka Kigarama ho mu murenge wa Cyeza, naho mu karere ka Kamonyi bukaba bwarahawe abatuye mu kagari ka Giko ho mu murenge wa Kayumbu.
Ubu butumwa babuhawe ku itariki 29 Werurwe mu nama bagiranye n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Justin Ntaganda, akaba yarunganiwe n’umuyobozi w’agashami ka Polisi y’u Rwanda gashinzwe kurengera ibidukikije (Environmental Protection Unit-EPU), SP Modeste Mbabazi.
SP Ntaganda, yabwiye abo baturage ko gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko byangiza ibidukikije, kandi ko bigira ingaruka mbi ku rusobe rw’ibinyabuzima.
SP Ntaganda, yabasobanuriye ko ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranije n’amategeko byangiza amazi y’ibiyaga, inzuzi, imigezi, n’amasoko, kandi yongeraho ko bene ibyo bikorwa bishyira mu kaga ubuzima bw’ibinyabuzima biyarimo.
SP Ntaganda yagize ati:” Inkangu, gutemba k’ubutaka, n’imyuzure ni bimwe mu biza biterwa no kwangiza ibidukikije. Ibi biza biteza umutekano muke kuko hari igihe bihitana abantu cyangwa bikabakomeretsa, ndetse byangiza ibintu bitandukanye.”
Yakomeje agira ati:”Ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bigomba gukorwa mu buryo bwubahirije amategeko, mu buryo butabangamiye ibidukikije, kandi budashyira mu kaga ubuzima bw’ababikora.”
SP Mbabazi yabwiye abo baturage ati: “Gucukura amabuye y’agaciro bisabirwa uburenganzira mu nzego zibishinzwe. Abantu bagomba kwirinda kuyacukura mu buryo bunyuranije n’amategeko, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora.”
Yasobanuriye abo baturage icyo ibidukikije ari cyo, kandi ababwira ibihano bihabwa umuntu ufashwe acukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko; ndetse n’ufatiwe mu bindi bikorwa byangiza ibidukikije.
Iyi nama yabereye mu kagari ka Kigarama yabanjirijwe n’igikorwa cyo kugenzura ibirombe biri muri turiya tugari uko ari dutatu.
Muri ubwo bugenzuzi hafashwe abantu babiri kubera ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranije n’amategeko.
SP Mbabazi yagize ati:”Ba nyiri ibirombe n’ababikoramo twabagiriye inama y’ukuntu bakora ibikorwa byabo batangije ibidukikije cyangwa ngo bateze izindi ngorane.”
Uwasigariyeho umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Sebashi Claude yashimye Polisi y’u Rwanda ku mpanuro yahaye abo baturage ku bijyanye no kurengera ibidukikije.
Yabasabye kujya batanga amakuru ku gihe y’abantu bakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo binyuranije n’amategeko ndetse n’ibindi byaha.
intyoza.com