DIGP Marizamunda, yasuye abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique
Abapolisi b’u Rwanda bari mu murwa mukuru wa Centrafrique, basuwe n’umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP Marizamunda.
Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP Juvenal Marizamunda, ku wa gatatu tariki ya 30 Werurwe yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Centrafrique, abasaba gukomeza guhesha isura nziza y’u Rwanda batunganya akazi kabo neza.
DIGP Marizamunda, akaba yari ari mu ntumwa zari ziyobowe na Minisitiri w’intebe mu muhango wo kurahira kwa Perezida mushya w’icyo gihugu bityo aboneraho umwanya wo gusura abapolisi b’u Rwanda bari mu murwa mukuru Bangui, akaba yarakiriwe n’umuyobozi w’aba bapolisi bari muri iki gihugu Assistant Commissioner of Police (ACP) Gilbert Gumira.
DIGP Marizamunda, yarababwiye ati:” u Rwanda na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko, tuzirikana kandi turabashimira akazi mukora hano ko gufasha abaturage ba Centrafrique mu kubashakira amahoro, mukomereze aho kandi ni iby’igiciro.”
DIGP Marizamunda, yabibukije aho Polisi y’u Rwanda igeze mu mubano mpuzamahanga, gukumira no kurwanya ibyaha, imibereho myiza y’abapolisi, kurwanya ruswa n’ibindi.
Yababwiye ko bagomba kurangwa n’ikinyabupfura kuko aricyo kizabafasha kurangiza inshingano zabo no gukomeza guhesha isura nziza u Rwanda, abizeza n’inkunga yashoboka yose ngo basoze inshingano zabo.
U Rwanda, rufite amatsinda atatu y’abapolisi bari kubungabunga amahoro muri Centrafrique, buri rimwe rikaba rigizwe n’abapolisi 140, amatsinda 2 akaba ashinzwe kubungabunga umutekano no gufasha abaturage , gucunga ibigo no guherekeza abakozi b’umuryango w’abibumbye UN , irindi tsinda rikaba rishinzwe kurinda abayobozi bakuru ba Centrafrique gusa.
Intyoza.com