Ibuka: Kuvuga ko Ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse ku kigero runaka biragoye
Gutangaza ko ingengabitekerezo ya jenoside yagabanutse ku kigero runaka ushyize ku ijanisha, kwemeza umubare biragoye kuko ngo hari byinshi bitamenyekana.
Kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 1 Mata 2016, umuryango Ibuka uhagarariye inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, mu kiganiro n’itangazamakuru, watangaje ko bigoye kwemeza ku ijanisha igipimo runaka ku Ingengabitekerezo ya Jenoside.
Harabura iminsi mike ngo icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 gitangire mu gihugu hose kuko kizatangira Taliki ya 7 kugera 13 Mata 2016.
Insanganyamatsiko yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 22 igira iti “ Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside”.
Ubuyobozi bwa Ibuka, busanga hari byinshi bigikeneye gukorwa mu rwego rwo guhangana n’abagifite muribo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Prof Dusingizemungu Jean pierre Perezida wa Ibuka, avuga ko kubirebana n’imibare bigoye kuvuga ngo biri kukigero iki n’iki.
Dusingizemungu agira ati” Twebwe, nta mibare twatanga kuko tuziko hari ingengabitekerezo itanagaragara, imibare ibarwa wenda hakurikijwe ibyagejejwe kuri Polisi, mubutabera, ariko hari ibindi”.
Prof Dusingizemungu, avuga ko hari byinshi bitagera mu mibare nk’ibibera mungo bidashobora kumenyekana, hirya iyo ku ishyiga hamwe n’ibindi byinshi bitagera ahagaragara.
Mu rugamba rwo guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ngo hakenewe kwita kuri buri ngaruka ya jenoside yose mu buryo bwose ngo kuko nta kibazo kidakomeye.
Prof Dusingizemungu agira ati”Dushobora kwibeshya cyangwa se tukagwa mu mutego wo kuvuga ngo iki ngiki cyarakemutse,”Oya”ahubwo abantu nibakangurirwe gushaka imibare kuri buri kintu cyose no gushaka ubushobozi kuri buri kintu cyose buri ngaruka ya Jenoside tuyikoreho”. Tutavuga ngo turasumbanya iki ngiki cyangwa se kiriya.
Prof Dusingizemungu, yongeye gusaba cyane abanyamadini gushyiramo imbaraga nyinshi mubyo bigisha bakagaragaza umusanzu wabo mu guhangana no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside batera intambwe igaragara mu butumwa bagenera abayoboke babo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com