Uburasirazuba: Abantu batanu bafatanywe ibiro 170 by’urumogi
Polisi y’u Rwanda yafatanye abantu batanu ibiro 170 by’urumogi mu bikorwa byayo byo kurwanya ibiyobyabwenge.
Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, ibi bikaba bijyana no gufata ababicuruza, ababinywa n’ababitunda.
Ibikorwa byo kubirwanya Polisi y’u Rwanda yakoreye mu karere ka Rwamagana na Ngoma ku itariki 3 Mata 2016, byafatiwemo abantu batanu bafite ibiro 170 by’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko ibiro 161 byafatanywe Sibomana Cassien na Nsengimana Martin, naho ibiro icyenda bisigaye bikaba byarafatanywe Habimana Eric, Ntawushiragahinda Augustin na Nambajimana Daniel.
IP Kayigi yavuze ko biriya biro 161 byari mu mifuka irindwi, kandi yongeraho ko ababifatanywe bafatiwe mu kagari ka Kabatasi, ho mu murenge wa Rubona, mu karere ka Rwamagana, bakaba barafashwe batwaye iyo mifuka mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina ifite nomero ziyiranga RAB 933 S.
Yakomeje avuga ko batatu ba nyuma bafatiwe mu kagari ka Kibonde, umurenge wa Sake, ho mu karere ka Ngoma, bakaba buri wese yari yiziritseho ibiro bitatu mu gituza akoresheje imikoba, hanyuma abyambariraho imyenda.
IP Kayigi yagize ati:”Amakuru yatanzwe n’abaturage ni yo yatumye aba bantu uko ari batanu bafatanwa ibyo biro 170 by’urumogi, Umwihariko kuri bariya bafatiwe muri Ngoma n’uko bafashwe n’umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze afatanyije n’abaturage, bakaba bakimara kubafata barahise babashyikiriza Polisi y’u Rwanda”.
IP Kayigi, yavuze ko abafatiwe muri Rwamagana bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kigabiro, naho abafatiwe mu karere ka Ngoma bakaba bafungiwe ku ya Sake mu gihe iperereza rikomeje.
IP Kayigi Yagize kandi ati:”Mu gihe nk’iki abana bari mu biruhuko, ababyeyi babo ndetse n’ababarera bakwiye kujya babasobanurira ko ibiyobyabwenge bishobora kwica ahazaza habo, hanyuma bakabasaba kubyirinda “.
IP Kayigi, yasabye abantu muri rusange gukomeza guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’abakoze cyangwa abafite imigambi yo gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.
Ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.
Ingingo ya 594 yacyo ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Intyoza.com